• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

U Rwanda na RDC byasinye amasezerano y’amahoro

OMEGA BOY by OMEGA BOY
June 27, 2025
in Amakuru
0
U Rwanda na RDC byasinye amasezerano y’amahoro
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kamena byasinyanye amasezerano y’amahoro, mu muhango wabereye i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku ruhande rw’u Rwanda aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, mu gihe ku rwa RDC yasinywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Thérèse Wagner Kayikwamba.

Related posts

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

March 15, 2026
Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026

Umuhango wo gusinya aya masezerano kandi wanitabiriwe n’abarimo Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio.

Mbere y’uko amasezerano asinywa, Rubio yashimye impande zagize uruhare ngo aya masezerano abe yasinywe, zirimo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Leta ya Qatar n’Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye n’ubufatanye na Afurika, Massad Boulos.

Yavuze ko Amerika yahisemo kunga u Rwanda na RDC kuko Perezida Donald Trump ari “umuntu ushyira imbere amahoro”.

Nyuma y’uko amasezerano yari amaze gusinywa, Minisitiri Olivier Nduhungirehe, yashimiye Perezida Donald Trump ku bw’uruhare rwihariye yagize mu kuyashyigikira.

Yavuze ko ariya masezerano y’amahoro ari “umusaruro w’amezi yaranzwe no gushyira hamwe imbaraga bigizwemo uruhare n’impande zitandukanye.”

Yakomeje agira ati: “Ni ingenzi cyane kuvuga ko Leta ya Qatar yagize uruhare rukomeye, cyane ko ibiganiro byagejeje ku masezerano y’uyu munsi byatangiriye i Doha.”

Umukuru wa Dipolomasi y’u Rwanda yagaragaje ko umutima w’ariya masezerano wubakiye ku mwanzuro wo gushyiraho urwego rw’ibijyanye n’umutekano ruhuriweho n’u Rwanda na RDC.

Yakomeje agira ati: “Icya mbere kizaherwaho ni ugushyira mu bikorwa gahunda yo gusenya FDLR, bigakurikirwa no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda.”

Yunzemo ati: “Binyuze muri aya masezerano, twiyemeje gufasha muri gahunda yo gucyura impunzi ziri mu bice bitandukanye by’ibihugu byacu, hamwe n’ubufasha bwa UNHCR (Ishami rya Loni rishinzwe gucyura impunzi). Gushyiraho uburyo butanga umutekano n’agaciro ku mpunzi zitaha ni ingenzi mu kugera ku mahoro arambye.”

Nduhungirehe kandi yateguje ko inzira iri imbere ishobora kutazoroha, bijyanye no kuba hari andi masezerano yagiye asinywa ariko bikarangira adashyizwe mu bikorwa.

Icyakora yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye gukorana na RDC mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje.

Minisitiri Kayikwamba wa RDC we yagaragaje ko ariya masezerano atari intsinzi ya dipolomasi gusa, ko ahubwo ari n’intsinzi kuri miliyoni z’abanye-Congo bamaze igihe barabuze amahoro n’umutekano.

Yunzemo ati: “Arerekana iherezo ryari ritegerejwe ryo kwigarurira [ubutaka bwa Congo] ritemewe ryahitanye abantu ibihumbi amagana kuva mu ntangiriro zuyu mwaka honyine.”

Kinshasa na yo yijeje ko izashyira mu bikorwa ariya masezerano, mu rwego rwo kubaka ejo heza h’abaturage bayo.

Previous Post

NESA yatangaje igihe abanyeshuri basoza amashuri abanza bazatangirira ibizamini bya Leta

Next Post

Icyateye urupfu rwa Ronald Fenty Se wa Rihanna cyamenyekanye

Next Post
Icyateye urupfu rwa Ronald Fenty  Se wa Rihanna cyamenyekanye

Icyateye urupfu rwa Ronald Fenty Se wa Rihanna cyamenyekanye

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved