• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Rwamagana: Umwarimukazi w’imyaka 49 yishwe aciwe ijosi

OMEGA BOY by OMEGA BOY
June 27, 2025
in Amakuru
0
Rwamagana: Umwarimukazi w’imyaka 49 yishwe aciwe ijosi
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umwarimukazi w’imyaka 49 wigishaga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Rwamagana Protestant yishwe aciwe ijosi n’abantu batari bamenyekana.

Uyu mwarimukazi yishwe aciwe ijosi mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kamena 2025. Yari atuye mu Mudugudu wa Bacyoro mu Kagari Sibagire mu Murenge wa Kigabiro.

Related posts

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026
Abasirikare b’u Rwanda boherejwe muri Jamaica batangiye imirimo yo gusana ibyangiritse -Amafoto

Abasirikare ba RDF bari bari muri Jamaica batashye

March 16, 2026

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Rushimisha Mark, yabwiye IGIHE dukesha aya makuru ko inzego z’umutekano zatangiye iperereza ngo hamenyekane uwishe uyu mubyeyi, ariko ko mu bakekwa cyane harimo n’umugabo we bari bafitanye ibibazo by’amakimbirane.

Yagize ati “Yari amaze iminsi afitanye amakimbirane n’umugabo we ku buryo uwo mugabo yari amaze amezi atatu afunze. Twamenye amakuru ko umugabo we yari yarafunguwe ariko ntiyatashye mu rugo, iri joro rero uwo mubyeyi yahamagawe n’abantu babiri baramubwira ngo nakingure, abo bantu bahise bamwicira ku rubaraza.’’

Gitifu Rushimisha yakomeje avuga ko bakibimenya bagiyeyo hatangira iperereza.

Ati “Ubutumwa duha abaturage ni ukwirinda kwihanira, Leta yashyizeho inzego kugeza ku Isibo, ku Mudugudu dufite abayobozi, ku Kagari dufite abayobozi ntabwo izo nzego zose zakurangarana abantu nibareke kwihanira. Umuntu ufite ikibazo nagana ubuyobozi.’’

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni yagize ati “Twamenye ko hari abantu batari bamenyekana batemye uriya mubyeyi ijosi, ubu iperereza ryatangiye ngo hamenyekane abo bagizi ba nabi kandi babihanirwe.’’

Umurambo wa nyakwigendera wabonywe n’umwe mu bana be mu rukerera wahise utabaza inzego z’umutekano. Umugore witabye Imana yari asanzwe afite abana bane yabyaranye n’umugabo we bari bamaze iminsi bafitanye amakimbirane.

Previous Post

Rwamagana: Babiri barimo n’umugore warufite uruhinja rw’amezi ane bagwiriwe n’ikirombe bahita bapfa

Next Post

Indonesian Shuttlers Win Two Titles at 2017 World Junior Championships

Next Post

Indonesian Shuttlers Win Two Titles at 2017 World Junior Championships

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved