• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Rutsiro: Umugabo yangiwe kugurisha isambu ye ahita yiyahura

OMEGA BOY by OMEGA BOY
June 27, 2025
in Amakuru
0
Rutsiro: Inzego z’umutekano ziri guhiga bukware umusore wakibise Nyina agapfa
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Havugutuma Hesiloni w’imyaka 72, wo mu Karere ka Rutsiro yasanzwe mu mugozi amanitse yapfuye, hakekwa ko yaba yiyahuye kubera amakimbirane yari afitanye n’umuryango we yakomokaga ku kuba yarashatse kugurisha umurima bakamwangira.

Ibi byabereye mu Murenge wa Musasa, Akagari ka Gisiza, mu Mudugudu wa Rubaya, ku gicamunsi cyo ku wa Kane, tariki 26 Kamena 2025.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Amakuru avuga ko uyu mugabo mbere yo kwimanika mu mugozi yabanje gutwika ibintu byari mu nzu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa, Bisengimana Janvier, yavuze ko amakuru bahawe agaragaza ko ashobora kuba yiyahuye kubera ko umuryango we wamwangiye kugurisha umurima.

Ati “Amakuru y’urupfu rwa Havugutuma twayamenye mu gitondo ko yiyahuye akoresheje imigozi ya mishipiri bakoresha bubaka, twabwiwe ko urugo rwe rusanzwemo amakimbirane yari ataramara igihe yakomotse ku kuba umugabo hari ubutaka yifuzaga kugurisha kandi ubwo yari asanganwe yari abugerereje abugurisha, baramwangira.”

Yakomeje avuga ko Havugutuma yari yaraye atashye mu masaha akuze ateza umutekano muke, umugore n’abana bajya gucumbika mu baturanyi, ndetse Ubuyobozi bw’Umudugudu bubasezeranya ko buza kubakemurira ikibazo mu gitondo, baje basanga amanitse mu mugozi yapfuye.

Yaboneyeho gusaba abaturage kubana mu mahoro n’ibibazo bafite bibakomereye bakegera inzego za Leta zikabibakemurira, kuko kwiyahura ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda kabone n’ubwo uwapfuye atabihanirwa.

Umurambo wajyanwe ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzumwa mbere y’uko ushyingurwa.

Previous Post

Rusizi: Gitifu w’Akagali yatawe muri yombi

Next Post

Rwamagana: Babiri barimo n’umugore warufite uruhinja rw’amezi ane bagwiriwe n’ikirombe bahita bapfa

Next Post
Rwamagana: Babiri barimo n’umugore warufite uruhinja rw’amezi ane bagwiriwe n’ikirombe bahita bapfa

Rwamagana: Babiri barimo n'umugore warufite uruhinja rw'amezi ane bagwiriwe n'ikirombe bahita bapfa

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved