• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Kicukiro : Umugore yakuye umwana we amenyo abiri amuziza ibiceri 200 Frw

OMEGA BOY by OMEGA BOY
June 26, 2025
in Amakuru
0
Kicukiro : Umugore yakuye umwana we amenyo abiri amuziza ibiceri 200 Frw
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge bukurikiranye umugore w’imyaka 37 utuye mu Kagari ka Ngoma, Umurenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro wakubise umwana we w’umukobwa w’imyaka 6 akamukomeretsa bikabije.

Icyaha akurikiranweho nk’uko bitangazwa n’Ubushinjacyaha Bukuru, cyakozwe ku itariki 18 Kamena 2025 ubwo uyu mugore yakubitaga umwana we umwuko ku munwa akamukura amenyo abiri y’imbere amuhoye ko yari yabuze amafaranga 200Rwf bagombaga kumugarurira avuye kwiyogoshesha.

Related posts

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

March 15, 2026
Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026

Mu ibazwa rye, uregwa yemeye icyaha; asobanura ko yabitewe n’umujinya w’uko yari yasigiye uyu mwana amafaranga 500frw yo kwiyogoshesha aho yagomba kumugarurira ibiceri 200 frw; umwana yagera mu rugo avuye kwiyogoshesha yayamubaza ntayamuhe.

Icyaha cyo guhoza umwana ku nkeke cyangwa kumuha ibihano biremereye akurikiranyweho, giteganywa n’ingingo ya 28 y’Itegeko no 71/2018 ryo kuwa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana.

Previous Post

Indonesia Urges Olympic Council of Asia to Promote 2018 Asian Games

Next Post

Indwara ya Kylian Mbape yabaye amayobera

Next Post
Indwara ya Kylian Mbape yabaye amayobera

Indwara ya Kylian Mbape yabaye amayobera

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved