• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Ayatollah yikomanze mu gatuza avuga ko Iran yakubise Amerika urushyi ruremereye

OMEGA BOY by OMEGA BOY
June 26, 2025
in Amakuru
0
Ayatollah yikomanze mu gatuza avuga ko Iran yakubise Amerika urushyi ruremereye
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yatangaje ko igihugu cye cyatsinze Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran mu ntambara yamaze iminsi 12.

Ingabo za Israel zatangiye kurasa kuri Iran tariki ya 13 Kamena 2025, ziyishinja gutunganya ingufu za nucléaire kugira ngo izakoremo intwaro zizarimbura igihugu cyazo.

Related posts

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

March 15, 2026
Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026

Uwo munsi, Iran yahise isubiza, irasa misile nyinshi mu mijyi itandukanye ya Israel irimo Tel Aviv, Haifa, Bat Yam na Be’er Sheva.

Mu rukerera rwo ku wa 22 Kamena, ingabo za Amerika zagabye igitero ku bigo bitatu bya Iran bitunganyirizwamo Uranium: Fordow, Natanz na Isfahan, zigamba ko zabisenye ku buryo bizagorana kubisana.

Ku wa 23 Kamena, Perezida Donald Trump yatangaje ko yasabye Israel na Iran gutanga agahenge nyuma y’aho Iran irashe ku birindiro by’ingabo za Amerika muri Qatar na Iraq, kandi ko byabyemeye.

Mu ijambo rya mbere Ayatollah yagejeje ku baturage kuri uyu wa 26 Kamena nyuma y’itangazwa ry’agahenge, yatangaje ko Abanya-Iran batsinze ubutegetsi bwa Amerika n’ubwa Israel.

Ati “Ndashimira ku bw’intsinzi ya Iran ku butegetsi bwa Amerika. Ubutegetsi bwa Amerika bwinjiye mu ntambara byeruye kuko bwatekerezaga ko nibutabikora, Leta y’Aba-Sionistes izasenywa burundu. Bwinjiye mu ntambara bugamije gutabara iriya Leta ariko ntacyo bwagezeho.”

Ayatollah yagaragaje ko Iran yakubise Amerika urushyi rufite imbaraga, kuko yangije bikomeye ikigo cy’ingabo za Amerika zirwanira mu kirere cya Al-Udeid giherereye muri Qatar.

Yagize ati “Repubulika y’Abasilamu yakubise urushyi ruremereye mu isura ya Amerika. Yarashe, yangiza ikigo cy’ingabo zirwanira mu kirere cya Al-Udeid, kimwe mu bigo bya gisirikare by’ingenzi bya Amerika mu karere.”

Ayatollah yagaragaje ko kuba Iran ishobora kugera ku bigo by’ingenzi bya Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati, ikaba yabigabaho ibitero mu gihe byaba ngombwa, ari ikintu gikomeye, atanga umuburo ko igihugu cye nicyongera gushotorwa, “umwanzi rwose azishyura ikiguzi kinini.”

Mu gihe Israel na Iran byari bikomeje kurasanaho misile, Perezida Trump yavuze ko ahantu Ayatollah yihishe hazwi, ariko ko nta gahunda ihari yo kumwica. Yasabye Iran kumanika amaboko.

Umuyobozi w’Ikirenga yatangaje ko Perezida Trump atagombaga gusaba Iran kumanika amaboko kuko amagambo nk’aya adakwiye kuva mu kanwa ka Perezida wa Amerika.

Ati “Ku gihugu gikomeye nka Iran, kuvuga ijambo ‘kumanika amaboko’ ni igitutsi.”

Yavuze ko nta musaruro ufatika igitero cya Amerika kuri Fordow, Natanz na Isfahan cyagezeho.

Previous Post

Nyamagabe: Umugabo w’imyaka 45 akurikiranyweho gusambanyiriza umwana w’imyaka 7 mu ishyamba

Next Post

Indonesia Urges Olympic Council of Asia to Promote 2018 Asian Games

Next Post

Indonesia Urges Olympic Council of Asia to Promote 2018 Asian Games

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved