Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe bwashyikirijwe dosiye iregwamo umugabo w’imyaka 45 ukurikiranweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka irindwi (7) y’amavuko.
Icyaha akurikiranweho cyakozwe ku itariki ya 14 Kamena 2025 mu Kagari ka Gashwati, Umurenge wa Mushubi, mu Karere ka Nyamagabe, ubwo uregwa yafataga uyu mwana w’umukobwa aramushuka bajyana mu ishyamba riri munsi y’umuhanda aramusambanya.
Iyi nkuru bagenzi bacu bo Muri Bwiza bakesha Ubushinjacyaha Bukuru, ikomeza ivuga ko umugore uturanye na nyirakuru w’umwana ari we wahaciye akamubona.
Mu ibazwa rye, bivugwa ko uregwa yemeye icyaha akanasobanura uko yasambanyije uyu umwana; avuga ko yasabye umwana ko baryamana maze arabyemera, ahita amujyana munsi y’umuhanda mu ishyamba aramusambanya.
Icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cya burundu, hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 14 y’Itegeko Nº 59/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.




