• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Imikino

Yanga SC yo muri Tanzania byemejwe ko izaza mu Rwanda

OMEGA BOY by OMEGA BOY
June 25, 2025
in Imikino
0
Yanga SC yo muri Tanzania byemejwe ko izaza mu Rwanda
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Perezida wa Yanga SC yo muri Tanzania, Eng Hersi Ally Said yemeje ko izaza mu Rwanda mu gihe cya vuba.

Uyu mugabo yabigarutseho mu kiganiro kigufi yagiranye n’umunyamakuru wa Isibo FM, Mugenzi Faustin nyuma y’umukino yatsinze Simba SC ibitego 2-0 ikegukana Igikombe cya Shampiyona.

Related posts

Minembwe: FARDC yahagabye ibitero bihitana abagore n’abana

Minembwe: FARDC yahagabye ibitero bihitana abagore n’abana

January 12, 2026
APR FC yigaranzuye Rayon Sports iyitsinda idakozemo bituma yegukana igikombe

APR FC yigaranzuye Rayon Sports iyitsinda idakozemo bituma yegukana igikombe

January 10, 2026

Uyu munyamakuru akibwira Hersi ko yaturutse mu Rwanda, yashyize hasi umwana yari ateruye maze amubwira ko bazaza mu Rwanda vuba.

Yagize ati “Turi umuryango. Yanga ni ikipe y’abaturage na Rayon Sports ni uko. Tuzaza mu Rwanda.”

Uyu muyobozi yavuze ibi, mu gihe itsinda rya Rayon Sports riyobowe na Perezida Twagirayezu Thaddée, Uwimpuhwe Liliane ushinzwe imari na Mushimire Claude uri muri komisiyo ishinzwe gushakira iyi kipe amikoro bari muri Tanzania ndetse banakurikiye umukino wa Yanga na Simba.

Iri tsinda ryageze muri Tanzania ku wa Kabiri, rihura na Perezida wa Yanga, Hersi wari ukubutse muri Amerika.

Amakuru avuga ko icya mbere cyaganiriweho ari ugutumira iyi kipe kuzitabira Rayon Day ndetse yarabyemeye, hategerejwe ko ibyemeza mu buryo bwemewe cyangwa bw’inyandiko, hakanemezwa itariki umukino uzaberaho.

Biteganyijwe kandi ko ku wa Kane, tariki ya 26 Kamena 2025 ibiganiro bizakomeza ndetse biziyongeramo ibyo gutizwa abakinnyi babiri bari bavuzwe ko bazahabwa Gikundiro.

Abo ni Jonathan Ikanga Lombo ukomoka muri RDC n’Umunya-Kenya, Duke Abuya.

Rayon Sports iteganya ko Umunsi w’Igikundiro uzwi nka Rayon Day uzaba hagati ya tariki ya 26 Nyakanga n’iya 9 Kanama 2025.

Previous Post

Nubikora ntazakwanga♥️Dore ibintu 10 biri gufasha Abasore gukurura inkumi🔥Ntawuzongera kukwanga [Video]

Next Post

Amafoto – Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Chryso Ndasingwa yambitse impeta Sharon Gatete

Next Post
Amafoto – Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Chryso Ndasingwa yambitse impeta Sharon Gatete

Amafoto - Umuririmbyi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Chryso Ndasingwa yambitse impeta Sharon Gatete

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved