Kuri uyu wa mbere tariki 23 kamena 2025 mu karere ka kamonyi, umurenge wa Runda mu kagari ka Muganza umudugudu wa Nyagacyamo ahazwi nka bishenyi hafatiwe umumotari atwaye ihene y’injurano.
uyu mu motari yafatiwe mu muhanda uturuka kwisoko rya bishenyi werekeza kamiranzovu, imbere ya agakiriro ka bishenyi .
Amakuru bvn yamenye nuko uwibwe ihene yabonye umumotari atwaye ihene ye akigira inama yo gutega indi moto akurikira uwo mu motari warumutwariye ihene bamufatira imbere yayagakiriro ka bishenyi neza neza imbere y’abapolisi bashinzwe umutekano wo mumuhanda.
Uburyo bwakoreshejwe ihene bayishyize mu mufuka uwarurikumwe na motari arayikikira, bamwe mu bari baraho hafi baganiriye na bvn bavuze ko atari ubwambere ikibazo cyo kwibwa amatungo kigaragaye muri aka gace ,bakaba bishimiye ifatwa ryaba bombi.
Umuturage wibwe ihene yavuze ko yishimiye kuba polisi yariri gucunga umutekano wo mu muhanda yabafashije gufata ibi bisambo, avuga kandi ko yizeye ubutabera .




