• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Nyamasheke: Umugabo yibye ibendera ry’igihugu ajya kurimanika mu giti

OMEGA BOY by OMEGA BOY
June 23, 2025
in Amakuru
0
Nyamasheke: Umukobwa w’imyaka 22 yiyahuye abitewe n’uko nyina yamwise umukeba we
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Polisi y’u Rwanda, ikorera mu Karere ka Nyamasheke yataye muri yombi umugabo w’imyaka 52 ukekwaho kwiba ibendera ry’igihugu akarimanika mu giti.

Tariki 21 Kamena 2025, ni bwo ubuyobozi n’abaturage bo mu Mudugudu wa Bisumo, Akagari Bisumo, Umurenge wa Cyato bageze ku biro by’Akagari basanga ibendera nta rihari.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Mu gushaka amakuru y’aho ryarengeye ni bwo baje gukeka ko ryibwe n’uwo mugabo kuko hari abari bamubonye nijoro yasinze, akaba hari hashize amezi abiri ateshejwe ashaka kuryiba.

Nyuma ubuyobozi bwaje guhabwa amakuru n’umwana w’imyaka 14 avuga ko yari mu nzira ajya mu Murenge wa Macuba, akabona ibendera rimanitse mu ishyamba.

Bikekwa ko aho mu ishyamba ryahashyizwe n ’uwo mugabo kuri ubu wahise afatwa akaba afungiye kuri RIB, sitasiyo ya ka Kanjongo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato, Harindintwari Jean Paul, yatangaje ko idarapo rikimara kuboneka ryahise risubizwa ku biro by’Akagari ka Bisumo naho ukekwa akaba yarahise atabwa muri yombi.

Ati “Asanzwe afite imyitwarire itari myiza irimo n’ubusinzi. Hari hashize amezi abiri agerageje kuryiba arafatwa uwo mugambi atarawugeraho”.

Gitifu Harindintwari yasabye abaturage bose muri rusange kubaha ibirango by’igihugu no gukunda igihugu.

Previous Post

Vestine uririmbana na Dorcas yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi [Amafoto]

Next Post

Ngororero: Imodoka yaritwaye abagenzi yakoze impanuka igwa mu mugezi abantu 18 barakomereka

Next Post
Ngororero: Imodoka yaritwaye abagenzi yakoze impanuka igwa mu mugezi abantu 18 barakomereka

Ngororero: Imodoka yaritwaye abagenzi yakoze impanuka igwa mu mugezi abantu 18 barakomereka

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved