• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Abarimu batazi icyongereza kagiye kubabaho

OMEGA BOY by OMEGA BOY
June 20, 2025
in Amakuru
0
Abarimu batazi icyongereza kagiye kubabaho
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yatangaje ko Guverinoma ifite gahunda yo kongera abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye, ariko bateganya gutanga isuzuma ry’icyongereza. Abarimu bazasanga batazi urwo rurimi bazakurwa mu kazi.

Yabigarutseho ubwo kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 Kamena 2025, yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bimwe mu bikorwa bya Guverinoma byagezweho mu guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Related posts

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

U Rwanda rushobora gukura ingabo zarwo muri Mozambique

March 15, 2026
Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

Goma: Abaturage biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo basaba M23 gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi

March 12, 2026

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yatangaje ko u Rwanda rushaka kongera gukura abarimu muri Zimbabwe, kugira ngo barusheho kuzamura ireme ry’uburezi, by’umwihariko mu rurimi rw’Icyongereza.

Abajijwe ku cyakorwa ngo abarimu bigisha mu mashuri bamenye icyongereza, yavuze ko iki kibazo kizakemurwa n’abarimu bari kurangiza mu mashuri y’inderabarezi bigishwa n’abarimu bavuye muri Zimbabwe, kandi ko mu gihe kiri imbere hazavanwayo n’abandi.

Yagize ati: “Abo twazanye, abenshi ni abigisha Icyongereza mu mashuri yigisha uburezi, kugira ngo abarezi bazavamo bazabe bavuga Icyongereza neza. Ni yo mpamvu dufite amashuri yitwa TTC yigisha abarimu, aho twashyize imbaraga mu kubaha ibikoresho no kubaka amashuri afite umwihariko wo guhabwa ibikoresho bihagije.

Muri uyu mwaka w’amashuri, twazanye abarimu babigishije, kugira ngo bazasohoke bafite ubushobozi bwo kwigisha mu Cyongereza neza, nubwo ari mu mashuri abanza. Ariko uwo mubare ntuzaba uhagije kuko amashuri ya TTC dufite ni 13 gusa.”

Dr. Ngirente yavuze ko abarimu bazatsindwa isuzuma ry’icyongereza bazahita bakurwa mu kazi kabo.

Yagize ati: “Hari gahunda yo gutanga imyaka ibiri ku barimu bari mu kazi ubu, bakajya biga Icyongereza hanyuma bagakora ikizamini. Ugitsinze akaguma mu bwarimu, utagitsinze bikaba bivuze ko noneho adashobora kuguma mu bwarimu kuko adashoboye kwigisha mu rurimi rw’icyongereza.”

Yakomeje agira ati: “Iyo gahunda izamara imyaka itatu, aho bazajya bigishwa imyaka ibiri banigisha. Ibi byerekana ko udashoboye kwigisha mu Cyongereza, bityo ukaba werekanye ko udashoboye kuba umwarimu.”

Inkuru y’uko abarimu bazakora ikizamini cy’Icyongereza yatangiye kumvikana bwa mbere mu 2018. Inzego z’uburezi zivuga ko iyi gahunda igamije kuzamura ireme ry’uburezi no gusuzuma ubumenyi abarimu bafite mu rurimi rw’Icyongereza.

Muri Nyakanga 2018, ubwo yatangizaga amahugurwa y’abarimu bazahugura abandi ku ikoranabuhanga hamwe n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, Umuyobozi wa REB, Dr. Ndayambaje Irenée, yavuze ko ireme ry’uburezi rihera ku barimu, ari yo mpamvu hashyizweho gahunda y’ibizamini.

Previous Post

RDC: Umusifuzi yakubiswe nk’izakabwana azizwa ko yirengagije penaliti

Next Post

Huye: Umugabo w’imyaka 44 yatwikishije umupanga umwana we amuziza ko yakoze mu nkono

Next Post
Huye: Umugore yishe umugabo we amuziza ifu

Huye: Umugabo w'imyaka 44 yatwikishije umupanga umwana we amuziza ko yakoze mu nkono

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved