• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Nta mukobwa wemerewe gukora ikizamini atambaye isutiye

OMEGA BOY by OMEGA BOY
June 19, 2025
in Amakuru
0
Nta mukobwa wemerewe gukora  ikizamini atambaye isutiye
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Kaminuza ya Olabisi Onabanjo yo muri Nigeria, yarikoroje nyuma yuko hasohotse amashusho agaragaza abanyeshuri b’abakobwa basakwa mu mabere ngo harebwe ko bambaye amasutiye, mbere yuko binjira mu kizamini.

Ayo mashusho yacishije ururondogoro benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, gusa umuyobozi w’abanyeshuri muri icyo kigo yabwiye BBC ko kwambara isutiye bisanzwe biri mu mategeko y’ikigo mu rwego rwo kutarangaza abanyeshuri bagenzi babo.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Haruna Ayagi uharanira uburenganzira bwa muntu, yavuze ko abanyeshuri babishaka bajya kurega iyo kaminuza kuko yahohoteye uburenganzira bwabo.

Yagize ati “Gukorakora umuntu nta burenganzira yaguhaye ni uguhonyora uburenganzira bwe kandi bishobora gukurikiranwa n’amategeko. Iyi kaminuza iri gukora amakosa mu buryo ikoresha bwo guhangana n’imyambarire idahwitse.”

Umuyobozi Mukuru w’iyi kaminuza, Muizz Olatunji, abinyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko amategeko y’imyambarira yagaragaye mu mashusho atari mashya, kuko yashyizweho kugira ngo bimakaze umuco wo kwambara byiyubashye.

Yagize ati “Amategeko y’imyambarire agamije kurinda abanyeshuri ibirangaza, ashishikariza abanyeshuri kwambara byiyubashye bijyanye n’indangagaciro z’ikigo.”

Si ibyo gusa uyu muyobozi yagaragaje ko imyambarire irangaza yaba uwo bahuje igitsina cyangwa uwo batagihuje, iba ari imyenda itiyubashye.

Previous Post

Nyanza: Umusore warumaze iminsi yaraburiwe irengero yasanzwe mu gishanga yapfuye

Next Post

Musanze: Abagore batewe ipfunwe na bagenzi babo banywa urwagwa kuva mu gitondo kugeza bugorobye

Next Post
Musanze: Abagore batewe ipfunwe na bagenzi babo banywa urwagwa kuva mu gitondo kugeza bugorobye

Musanze: Abagore batewe ipfunwe na bagenzi babo banywa urwagwa kuva mu gitondo kugeza bugorobye

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved