Umuyobozi w’Ikigo cy’amashuri abanza cya Munoga, arashinjwa kugurisha ibiro 150 by’ibiryo by’abanyeshuri yitwaza ko agiye kwishyura umwenda ishuri ribereyemo abandi bantu.
Amakuru avuga ko ibyo biryo uyu Muyobozi ashinjwa kugurisha yabihaye umugore bafitanye isano akabeshya abo bakorana ko yamwishyuraga ideni yafashe nyuma ya COVID-19.
Abatanze amakuru bavuga ko mbere yo kugurisha ibyo biryo, yabanje gukora inyandiko ikubiyemo amasezerano y’ubugure bakavuga ko iyo nyandiko atari ukuri kuko nta mwenda bazi ishuri rifitiye uwo muntu.
Umwe yagize ati: ”Twabimenyesheje inzego z’Ubuyobozi bw’Umurenge batubwiye ko bafashe ibyo biryo ariko umuyobozi we yacitse.”
Gitifu w’Umurenge wa Ngamba, Munyakazi Epimaque yatangaje ko ibiryo Nsengimana ashinjwa kugurisha babifatanye umuguzi ubu bakaba babigaruje.
Ati”Yakoze ikosa ryo gushaka kwishyura ideni mubyo kurya kandi bitemewe. Byambuwe uwo yari yishyuye kandi bitemewe.”
Gitifu Munyakazi avuga ko ibyo bagaruje ari ibiro 100 byuzuye umufuka.
Ati ”Tugiye gukora raporo tuyishyikirize ubuyobozi bw’Akarere buzabimubaze.”
Andi makuru kandi avuga ko Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Munoga yahamagajwe ku Murenge kugira ngo asobanure impavu yagurishije ibiryo by’abanyeshuri, ariko yanga kwitaba.
Bamwe mu bo bakorana bavuga ko uriya muyobozi w’ishuri akimara kumva amakuru ko ibiryo byafashwe atongeye kugaragara ku ishuri.
Ishuri rya Munoga riherereye mu Mudugudu wa Munoga, Akagari ka Kazirabonde, Umurenge wa Ngamba.




