APR FC yahinduye ikirango yakoreshaga cyari kimaze imyaka 31, ishyiraho igishya nyuma yo kubona ko icyari gisanzwe cyoroheraga abamamyi bacyifashisha mu nyungu zabo bwite.
Ni ikirango cyagiye hanze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Kamena 2025, gusa kikaba kiri mu mabara asanzwe y’iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu, ariko ibara ry’umweru rikiganza cyane kurusha umukara ugereranyije n’icyahozeho.
Ikirango gisanzwe cya APR FC yari intare iryamye ifite umupira w’amaguru hagati mu majanja yayo abiri y’imbere, ikaba yari mu buso bw’umukara, gusa mu gishya ifatishije umupira ijanja rimwe, ikaba mu buso bw’umweru.
Intare kandi iri mu kirango gishya bigaragara ko noneho amajanja yayo y’inyuma agaragara, dore ko mu kirango cyakuweho atagaragaraga neza.
Umuzenguruko w’ikirango gishya uri mu mabara y’umukara ahagana hasi, ndetse n’umweru ahagana hejuru.
Igice cyasaga n’ipfundo hasi cyavuyeho amagambo aranga iyi kipe [UMURAVA INTSINZI] n’umwaka yavukiyeho [1993] bijya mu muzenguruko wacyo ahagana hasi mu buso bw’umukara, mu mabara y’umweru.
Izina ry’ikipe [APR FOOTBALL CLUB] ryashyizwe mu ibara ry’umweru riri mu buso bw’umukara, hejuru yaryo hakaba ubuso bw’umweru burimo imigano ibiri ijya gusa n’umuhondo.
Ubuyobozi bwa APR FC buteganya kumurika ku mugaragaro iki kirango mu munsi wahariwe abafana, yagihinduye ku mpamvu z’uko hari abacyiganaga cyane cyane ku bagurisha amatike ku bibuga.
Ikindi kandi ni uko iki kirango kigomba kuba kimwe ku makipe yose ya APR FC, dore ko ari Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ikwiriye kwita ku birango byayo bikagira umwihariko.






