• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Umusore wariye amafaranga abantu bari bamutumye imodoka Dubai yatawe muri yombi

OMEGA BOY by OMEGA BOY
June 16, 2025
in Amakuru
0
Nyanza: Umukozi ukora mu Karere arafunzwe
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umusore ukekwaho ibyaha birimo icy’ubuhemu n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, bigakekwa ko yabikoze ubwo yashakaga gushuka uwari wamuhaye ibihumbi 20$ [arenga miliyoni 28Frw] ngo azamutumirize imodoka i Dubai.

Amakuru yahamijwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B.Thierry yemeje ko uyu musore yatawe muri yombi ku wa 10 Kamena 2025.

Related posts

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

March 17, 2026
Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026

Ati “Ni byo koko yatawe muri yombi ku wa 10 Kamena 2025, kuri ubu afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 13 Kamena 2025.”

Icyaha cy’ubuhemu uyu musore akurikiranyweho giteganwa n’ingingo ya 176 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kamena 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

Na ho icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, giteganwa n’ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko itarenze miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibi bihano.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira yavuze ko uru rwego rutazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki cy’ubuhemu akoresha iby’abandi mu nyungu ze bwite n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Aha yanibukije abantu ko uwo ari we wese uzabikora, azafatwa agashyikirizwa ubutabera kandi ko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

RIB irasaba abantu kandi kugira amakenga, kutizera umuntu uwo ari we wese ubabwira ngo acuruza imodoka, birinda kumuha amafaranga yabo.

Previous Post

Imodoka y’umunyamakuru wa SK FM yari yibwe yafatiwe i Kamonyi

Next Post

Israel yarashe Television ya Iran

Next Post
Israel yarashe Television ya Iran

Israel yarashe Television ya Iran

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved