• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Israel yongeye kugaba igitero mu Mujyi wa Tehran

OMEGA BOY by OMEGA BOY
June 15, 2025
in Amakuru
0
Israel yongeye kugaba igitero mu Mujyi wa Tehran
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Israel yongeye kugaba igitero mu Mujyi wa Tehran ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 15 Kamena 2025 nyuma yo kwica abasirikare bakuru ba Iran, kwangiza ibikorwaremezo bya gisirikare byayo ndetse n’ububiko bwa peteroli.

Amakuru y’iki gitero yemejwe n’Umuvugizi w’Ingabo za Israel, Brig. Gen. Effie Defrin, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.

Related posts

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

March 17, 2026
Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026

Yagize ati “Ntabwo tubihagarika ubu. No muri iyi saha turi kurasa ahantu henshi muri Tehran. Dushaka kwangiza bikomeye gahunda z’intwaro kirimbuzi ndetse no gusenya imbaraga z’igisirikare mu rwego rwo gukoma mu nkokora no kugabanya ubukana bw’ibishobora guhungabanya umutekano w’iwacu.”

Brig. Gen Defrin yasobanuye ko mu ijoro ryakeye na bwo Israel yarashe ahantu 80 muri Iran, muri rusange ikaba imaze kurasa ahantu 250 kuva ibitero byahawe izina rya ‘Rising Lion’ byatangira mu minsi ibiri ishize.

Umuyobozi wa Tehran, Mehdi Chamran, yatangaje ko uyu mujyi nta bwihisho bwihariye bw’ibisasu ufite, bityo ko abaturage bari guhungira mu bice by’inyubako biri munsi y’ubutaka ndetse no mu mihanda iri munsi y’ubutaka.

Chamran yagize ati “Muri Tehran nta bwihisho dufite, abantu bagiye mu bice by’inyubako biri munsi y’ubutaka. Dushobora gutegura imyanya imodoka ziparikamo munsi y’ubutaka, nk’uko twabigenje ubwo Saddam yaturasagaho.”

Bitewe n’uko umutekano wo muri Tehran utizewe kuva ibi bitero byatangira, bamwe mu baturage baho batangiye guhungira mu bindi bice byiganjemo ibyaro.

Igisirikare cya Israel cyasabye abaturage ba Iran begereye inganda zikora intwaro ko bakwimuka bwangu, kandi bakirinda kuhasubira mu gihe batarahabwa irindi bwiriza.

Mu mijyi itandukanye yo muri Israel na ho umutekano ntiwizewe kuko hari impungenge ko Iran na yo ikomeza kuyirasaho, yihorera nk’uko yabigenje mbere. U Bwongereza bwabujije abenegihugu babwo kujya muri Israel.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yatangaje ko igihugu cye kidashaka gukomeza kurasana na Israel, ariko ko nikomeza kuyigabaho ibitero, nacyo kitazahwema kwihorera.

Minisitiri Araghchi yagaragaje kandi ko iyi ntambara ishobora kwagukira no mu bindi bihugu, kuko ngo Israel ntiyarasa muri Tehran mu gihe itabyumvikanyeho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yagize ati “Ntabwo dushaka kwagurira iyi ntambara mu bindi bihugu cyangwa mu kandi karere, keretse niduhatirizwa kubikora.”

Ku wa 13 Kamena, Iran yagabye igitero gikomeye cyo kwihimura kuri Israel, cyangije ibikorwaremezo bitandukanye mu mijyi irimo Tel Aviv, Haifa na Bat Yam, hapfa abaturage 13 nk’uko Leta ya Israel yabyemeje.

Previous Post

Kicukiro: Polisi yarashe igisambo cyari kigiye gutema umupolisi

Next Post

Imodoka y’umunyamakuru wa SK FM yari yibwe yafatiwe i Kamonyi

Next Post
Umunyamakuru wa SK FM yibwe imodoka

Imodoka y'umunyamakuru wa SK FM yari yibwe yafatiwe i Kamonyi

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved