• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Amerika: Abaturage bakoze imyigaragambyo yo kwamagana igitugu cya Trump

OMEGA BOY by OMEGA BOY
June 15, 2025
in Amakuru
0
Amerika: Abaturage bakoze imyigaragambyo yo kwamagana igitugu cya Trump
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Ababarirwa mu bihumbi bahuriye mu mihanda yo mu mijyi itandukanye ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bamagana ibyemezo bya Perezida Donald Trump bahamya ko birimo igitugu cyinshi.

Iyi myigaragambyo yabaye ku wa 14 Kamena 2025 ubwo Trump yayoboraga akarasisi ka gisirikare ko kwizihiza isabukuru y’imyaka 250 igisirikare cya Amerika kimaze kibayeho, ihurirana n’umunsi w’amavuko we.

Related posts

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

March 17, 2026
Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026

Yahawe izina ‘No Kings’ (Nta Bami) mu rwego rwo kwerekana ko muri Amerika nta muntu ukwiye gutekereza ko afite ububasha bwo kwica agakiza nk’Umwami, ahubwo ko iki gihugu kigendera kuri demokarasi.

Mu byemezo bya Trump abigaragambya banenga harimo kurenga ku byemezo by’inkiko, kwirukana abimukira benshi batemewe n’amategeko, kudaha agaciro uburenganzira bw’abasivili no gushaka kwambura abantu uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo.

Abigaragambya bahereye kuri aka karasisi ka gisirikare, bagaragaza ko kashowemo amafaranga ari hagati ya miliyoni 25 na 45 z’Amadolari, kandi ngo nta kindi kagamije keretse kugaragaza gusa imbaraga Trump afite.

Polisi yasobanuye ko iyi myigaragambyo yitabiriwe n’abarenga ibihumbi 10 kandi ko muri rusange yabaye mu mahoro, keretse ahantu hamwe na hamwe habonetse abagerageje guhungabanya umutekano, barimo 15 bafatiwe muri Las Vegas.

Hari abantu barashe mu bigaragambirije mu mujyi wa Salt Lake City muri Leta ya Utah, umwe arakomereka cyane. Polisi yatangaje ko abantu batatu bamaze gutabwa muri yombi, bakekwaho kugira uruhare muri iki gitero.

Mu mujyi wa Los Angeles muri Leta ya California hakomeje imyigaragambyo yatangiye mu cyumweru gishize, igamije kwamagana umukwabu w’urwego rw’abinjira n’abasohoka wo gufata abimukira badafite ibyangombwa.

Bitewe n’uko ubuyobozi bw’uyu mujyi bwashyizeho ‘Guma mu Rugo’ kuva mu masaha y’ijoro kugeza mu rukerera, Polisi yaburiye abarenga kuri iri bwiriza ko abatari butahe muri aya masaha baratabwa muri yombi.

Bitewe n’ubukana Perezida Trump yari yiteze mu myigaragambyo y’i Los Angeles, yohereje abasirikare bo mu mutwe w’Inkeragutabara kugira ngo bafashe abapolisi kuyikumira. Iki cyemezo cyamaganywe na Guverineri wa California, agaragaza ko bitari ngombwa kwifashisha imbaraga z’umurengera.


Previous Post

Gatsibo: Urujijo ku murambo w’umukarani wasanzwe ku muhanda

Next Post

Mu birori byabereye i Dubai bikitabirwa n’abarimo Bwiza, Umunyamakuru Tessy yaterewe ivi [Amafoto]

Next Post
Mu birori byabereye i Dubai bikitabirwa n’abarimo Bwiza, Umunyamakuru Tessy yaterewe ivi [Amafoto]

Mu birori byabereye i Dubai bikitabirwa n'abarimo Bwiza, Umunyamakuru Tessy yaterewe ivi [Amafoto]

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved