• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Umuhanzi Natty Dread yitabye Imana

OMEGA BOY by OMEGA BOY
June 14, 2025
in IMYIDAGADURO
0
Umuhanzi Natty Dread yitabye Imana
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umuhanzi Natty Dread yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Kamena 2025 nkuko byabihamijwe n’umwe mu bana yafashaga banabanaga i Kigali nubwo na we avuga ko adafite amakuru menshi ku rupfu rwe.

Uyu muhanzi yitabye Imana aguye mu gihugu cy’u Budage aho yari amaze igihe yivuriza.

Related posts

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

February 6, 2026
Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

February 3, 2026

Natty Dread witabye Imana azize uburwayi, yari amaze igihe arwariye mu Budage nubwo mu minsi yashize yari yorohewe agasimbukira mu Rwanda.

Kuva muri Nzeri 2022 Natty Dread yatangiye kwivuriza mu bitaro byitwa ‘University Medical Center Hamburg-Eppendorf (UKE)’ indwara ya kanseri.

Nyuma y’amezi arenga atandatu, Natty Dread gutora agatege, muri Gashyantare 2024, yageze i Kigali ndetse yitabira umuhango wo kumurika filime igaruka ku buzima bwa Bob Marley yerekaniwe kuri Canal Olympia.

Icyo gihe Natty Dread yari yavuze ko yorohewe ndetse ku bwe yumva ameze neza. Icyakora amakuru ahari ni uko mu mezi ashize yaje gusubira mu Budage na bwo kwivuza ari na ho yitabiye Imana.

Natty Dread (Mitali Raphael) yavutse mu 1969 ariko mu byangombwa bye handitsemo mu 1964. Avuga ko yahinduye imyaka ubwo yifuzaga kujya mu gisirikare.

Yavukiye muri Uganda aho ababyeyi be bari barahungiye, ahava afite imyaka itatu umuryango we wimukira muri Kenya.

Muri Kenya ni naho yahuriye n’inshuti z’umuryango zo muri Israel, zaje kumuhuza na Bob Marley muri Jamaica.

Uyu muhanzi ufite ubwenegihugu bwa Israel, azwi cyane mu ndirimbo ‘Hobe Rwanda’ yabaye ikimenyabose mu bakunzi ba muzika.

Natty Dread yitabye Imana asize abana barindwi yabyaranye n’abagore bane.

Natty Dread afite umwihariko wo kuba ari we muhanzi mpuzamahanga wa mbere wataramiye mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo gihe byari mu gitaramo yahuriyemo na Cedella Booker umubyeyi wa Bob Marley mu 1996.

Previous Post

Rusizi: Umusore yashyize ifoto ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yapfuye haciyeho amasaha macye bamusanga mu giti yapfuye

Next Post

Nyabugogo: Imodoka itwara abagenzi yakoreye impanuka muri Gare – Amafoto

Next Post
Nyabugogo: Imodoka itwara abagenzi yakoreye impanuka muri Gare – Amafoto

Nyabugogo: Imodoka itwara abagenzi yakoreye impanuka muri Gare - Amafoto

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved