• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Rusizi: Umusore yashyize ifoto ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yapfuye haciyeho amasaha macye bamusanga mu giti yapfuye

OMEGA BOY by OMEGA BOY
June 14, 2025
in Amakuru
0
Rusizi: Umusore yashyize ifoto ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yapfuye haciyeho amasaha macye bamusanga mu giti yapfuye
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umusore wo mu Karere ka Rusizi yasanzwe mu giti kiri inyuma y’iwabo amanitse mu mugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye kubera umwenda.

Byabereye mu Mudugudu wa Mutongo, Akagari ka Tara, Umurenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi ku wa 12 Kamena 2025.

Related posts

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

March 17, 2026
Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026

Umuvandimwe wa nyakwigendera yagiye ku bwihererero arebye mu giti abonamo mukuru we amanitsemo yapfuye.

Uyu musore mbere y’uko agaragara mu giti yapfuye yari yabanje gushyira ifoto ku mbuga nkoranyambaga yandikaho R.I.P bisanzwe bikoreshwa mu kwifuriza uwapfuye kuruhukira mu mahoro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mururu, Ngirabatware James yavuze ko uyu musore yakoraga akazi ko kuranguza inzoga, hakaba hari Umunye-Congo wari uherutse kumwishyura amadorali 100$ abura aho yayabitse.

Bikekwa ko aya madorali 100$ yabuze ari yo yatumye uyu musore yiyahura.

Ati “Amakuru twayamenye ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ubwo umuvandimwe wa nyakwigendera yarebaga mu giti akamubonamo. Ntabwo umuntu ashobora kugera aho yiyahura ataragaragaza ibimenyetso. Turasaba ababyeyi kugira umuco wo kuganira n’abana babo ku buryo ufite ikibazo kimenyekana hakiri kare agafashwa”.

Gitifu Ngirabatware yavuze ko hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri yateye urupfu ashimangira ko ubuyobozi bufatanyije n’inzego z’umutekano bugiye gushishikariza imiryango kugira uruhare mu kuganiriza urubyiruko

Previous Post

Fatakumavuta yakatiwe gufungwa imyaka ibiri n’amezi atandatu

Next Post

Umuhanzi Natty Dread yitabye Imana

Next Post
Umuhanzi Natty Dread yitabye Imana

Umuhanzi Natty Dread yitabye Imana

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved