• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Muhanga: Gitifu na Mutekano batawe muri yombi

OMEGA BOY by OMEGA BOY
June 13, 2025
in Amakuru
0
Muhanga: Gitifu na Mutekano batawe muri yombi
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Urwego rw’Ubugenzacyaha Sitasiyo ya Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, na Mutekano bashinjwa gukubita umuturage bakamusiga ari intere.

Amakuru yatanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza, Musabwa Aimable, avuga ko RIB yafunze Gitifu w’Akagari ka Sholi, Niyibizi Sylvain hamwe n’ushinzwe umutekano ku rwego rw’ako kagari witwa Niyonshuti Albert.

Related posts

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

March 17, 2026
Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026

Gitifu Musabwa yavuze ko amakuru y’ifungwa ry’abo bakozi bombi yayabwiwe n’umugore wa mutekano.

Ati ”Nta makuru arenze kuri ayo ndamenya ariko icyo nzi ni uko batawe muri yombi.”

Yamfashije yaraheeutse kuvuga ko yabonye iwe hinjira Mudugudu n’undi mugabo bari kumwe batangira gusaka mu nzu bamushinja ko hari ibitoki by’umuturage yibye.

Yamfashije yavuze ko uwo babiguze amuzi ko atigeze yiba.

Uyu muturage avuga ko bamushyikirije Mutekano amushyira Gitifu w’Akagari bafatanya kumukubita bamusiga ari intere.

Avuga ko bamuhaye umupolisi ariko amugejeje kuri Sitasiyo asanga atamufunga kubera ko yari yababaye bikomeye amwohereza ku Bitaro ngo abanze yivuze.

Icyo gihe Yamfashije avuga ko bamukubitaga bamuhatira gushinja uwitwa Nyampinga Thèrese ngo avuge ko ari we umutuma kwiba.

Yagize ati ”Bangejeje kuri Polisi naharaye ijoro rimwe kandi ntabwo nigeze ngoheka kubera ibisebe byo ku kibuno.”

Gitifu Niyibizi Sylvain ahakana ko atigeze akubita uyu muturage kandi ko yageze ku Kagari we adahari. Yagize ati ”Cyakora icyo abo bantu basanze iwe ni ibitoki 20, ni we wabisohoye mu nzu bamuzana ku Kagari.”

Gusa Gitifu yemeye ko ari we wategetse Mutekano ko amuzana ku Kagari kubera ko yabonaga ba nyiri ibyo bitoki bashobora kumugirira nabi. Akavuga ko akeka ko abamukubise ari abandi bantu atazi.

Niyonshuti Albert ushinzwe Umutekano mu Kagari avuga ko icyo yemera ari uko yamujyanye ku biro by’akagari abisabwe na Gitifu Niyibizi.

Yagize ati ”Nasanze Gitifu yahavuye musiga ku Kagari nsubira mu rugo ntabwo nigeze mukubita.”

Yamfashije uvuga ko yakubiswe Ari mu bitaro

Previous Post

U Buhinde: Indege yari itwaye abarenga 240 yahiye irakongoka

Next Post

Inkuru ibabaje: Umubyeyi wa Chriss Eazy yitabye Imana

Next Post
Inkuru ibabaje: Umubyeyi wa Chriss Eazy yitabye Imana

Inkuru ibabaje: Umubyeyi wa Chriss Eazy yitabye Imana

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved