Indege ya sosiyete Air India yari itwaye abantu 242 kuri uyu wa 12 Kamena 2025 yakoze impanuka nyuma y’iminota mike ihagurutse ku kibuga mpuzamahanga cy’indege ya Ahmedabad mu Buhinde.
Abashinzwe ubugenzuzi bw’ingendo zo mu kirere kuri iki kibuga cy’indege basobanuye ko yahagurutse saa yine n’iminota icyenda, hashize umwanya umupilote asaba ubutabazi ariko ngo ntacyo yafashijwe kugeza habaye iyi mpanuka.
Amashusho yashyizwe hanze na televiziyo zo mu Buhinde agaragaza umwotsi mwinshi w’umukara uzamuka mu mudugudu iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 787-8 Dreamliner yaguyemo, nyuma y’umwanya muto ihagurutse.
Ubuyobozi bwa Air India bwasobanuye ko iyi ndege yerekezaga ku kibuga cy’indege cya Gatwick mu Bwongereza. Byamenyekanye ko mu barimo harimo Abahinde 169, Abongereza 53, Abanya-Portugal barindwi n’Umunya-Canada umwe.
Abashinzwe ubutabazi barimo abashinzwe kuzimya inkongi bamaze kugera ahabereye impanuka ndetse batangiye akazi. Imbangukiragutabara na zo ziri hafi aho.
Ntabwo haremezwa ababa bapfiriye muri iyi mpanuka cyangwa se abakomeretse. Air India yatangaje ko igikusanya amakuru, kandi ko iza kuyatanga mu mwanya uri imbere.
Air India yagize iti “Muri uyu mwanya, icyo turi kwibandaho ni ugufasha abantu bose impanuka yagizeho ingaruka n’imiryango yabo. Turi gukora uko dushoboye, dufasha amatsinda y’ubutabazi ari ahabereye impanuka. Andi makuru turayatanga nitumara kuyagenzura.”
Muri uyu mwanya, imirimo yose yo ku kibuga cy’indege cya Ahmedabad yahagaritswe by’agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.






