Komisiyo ishinzwe guharanira ko abantu bose bagira amahirwe angana yategetse ishuri ryitwa Medical Laboratory Training School muri Jinja gusubiza mu ishuri umukobwa witwa wari wirukanwe, akabuzwa gukora ikizamini cya nyuma azira ko atwite.
Sarah Namukisa yirukanwe hagendewe ku mabwiriza y’ikigo avuga ko umukobwa utwite agomba kwirukanwa.
Iyi komisiyo yavuze ko uyu munyeshuri uri mu mwaka wa nyuma w’amashuri yabujijwe gukora ikizamini cya nyuma giteganyijwe ku wa 13 Kamena.
Yasabye ishuri kureka umwana agakora ikizamini kandi rigahagarika ibikorwa byose bigamije kumuhana kugeza igihe izarangiriza iperereza kuri iki kibazo.
Muri Uganda abakobwa benshi bata ishuri ni ababa batwaye inda kuko bangana na 30%.




