• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Rutsiro: Umugabo yarumye akananwa umugore we

OMEGA BOY by OMEGA BOY
June 11, 2025
in Amakuru
0
Rutsiro: Umugabo yarumye akananwa umugore we
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Ntiryihabwa Jean Claude w’imyaka 40, arashakishwa n’ubuyobozi n’inzego z’umutekano kubera ko yarumye umugore we Habanabashaka Bonifride akaruma akananwa.

Uwo muryango ni uwo mu Mudugudu wa Karuruma, Akagari ka Kirwa, Umurenge wa Murunda, Akarere ka Rutsiro, babanaga mu buryo butemewe n’amategeko, akaba yamuzizaga ubusinzi bukabije, kumuca inyuma no gutaha igicuku.

Related posts

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

March 17, 2026
Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026

Umuturanyi w’uwo muryango yavuze ko uwo Habanabashaka Bonifride ari umugore wa 2 wa Ntiryihabwa Jean Claude, bafitanye abana 3.

Uwo mugabo ukora akazi ko gucukura amabuye y’agaciro, anabana n’umugore we mukuru bafitanye abana 6, umugore mukuru we ngo nta kibazo bagirana.

Ati: “Aka Kagari ka Kirwa gafite umwihariko w’abagabo kugira abagore benshi, tukabona biterwa ahanini n’amafaranga babona mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, aho kuyakoresha neza mu muryango, bagashaka abagore benshi bayasangira. Umugore wa mbere babanye neza muri uyu Mudugudu wacu, nta kibazo bagirana.”

Avuga ko uyu mugore wa 2 yabaswe n’ubusinzi ku buryo inshuro nyinshi ataha igicuku.

Ati: “Akora akazi ko kwikorera amajerekani y’urwagwa ayakura mu barwenga akayazanira abacuruzi mu santere y’ubucuruzi ya Kabeza muri ako Kagari, ayo abonye akayanywera agataha igicuku, abana babona bagiye kuburara bakigira kuba kwa muka se bakahamara iminsi.”

Akomeza agira ati: “Umugabo yarakinguye undi arinjira, amubaza aho yari ari muri icyo gicuku yanasinze bikabije, umugore aramwihorera, amubaza ibiryo, umugore amubwira ko ntabyo, batangira kurwana ni bwo umugabo yamurumaga akananwa agakuraho ahita acika.”

Induru zaravuze abaturanyi baratabara umugore ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Bitenga.

Ubuyobozi bw’umudugudu buvuga ko bwabwiye uwo mugore gutanga ikirego akanga, akavuga ko atafungwa ahubwo bakwiyunga.

Bukomeza buvuga ko abana bajya kwa mukase kugira ngo babone uko barya, kandi bwamusabye kureka ubusinzi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murunda, Mukamana Jeannette,avuga ko ibyo kwiyunga ngo biherere aho bitashoboka kuko yakoze icyaha cyo gukubita no gukomeretsa gihanwa n’amategako, nafatwa azabibazwa.

Ati: “Aracyashakishwa, nafatwa azahanwa kuko yakoze icyaha cyo gukubita no gukomeretsa gihanwa n’amategeko. Umugore tugiye kumwegera kuko avugwaho ingeso y’ubusinzi bukabije no gutaha igicuku buri gihe ntanite kubana be.”

Akagari ka Kirwa gafite ikibazo gikomeye cy’ubuharike bukurura izo ngeso zitandukanye.

Ati: “Ni ikibazo gikomeye cyane muri aka Kagari. Muri Werurwe uyu mwaka twahasezeranyije imiryango 17 yabanaga idasezeranye, mu mpera z’uku kwezi na bwo turateganya gusezeranye indi 10, hari n’indi icyigishwa kuko amakimbirane menshi aturuka aho, no ku mitungo baba bapfa, abana bakahababarira.’’

Mu Murenge wa Murunda habarwa imiryango 55 ibana mu makimbirane, ikomeje kwigishwa ngo ihinduke.

Previous Post

Yamunyaye mu bisebe bamubaze abyara, amwambika ubusa imbere y’umwana we! Agahinda kuwahoze ari umugore w’umukinnyi Songa Isaïe wakiniye amakipe arimo Rayon Sports na APR FC

Next Post

Nyanza: Deregiteri w’ishuri arashinja nyiri kigo ubujura

Next Post
Nyanza: Deregiteri w’ishuri arashinja nyiri kigo ubujura

Nyanza: Deregiteri w'ishuri arashinja nyiri kigo ubujura

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved