• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Umugabo wishe umugore we bapfa 50,000 Frw yafashwe agiye gutorokera muri Uganda

OMEGA BOY by OMEGA BOY
June 10, 2025
in Amakuru
0
Nyanza: Umukozi ukora mu Karere arafunzwe
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yatangaje ko umugabo w’imyaka 28 uherutse kwica umugore we akoresheje icyuma, yafatiwe ku mupaka w’u Rwanda na Uganda agerageze gutoroka.

Ku itariki 6 Kamena 2025 ni bwo uwo mugabo yishe umugore we wari ufite imyaka 27 bari bamaranye amezi abiri bashakanye mu buryo butemewe n’amategeko.

Related posts

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

March 17, 2026
Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026

We na nyakwigendera bari bagiranye amakimbirane ashingiye ku mafaranga 50.000 Frw batumvikanye uburyo yakoreshejwe.

Ibyo byabereye mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Masaka, mu Kagari ka Gitaraga.

Uwo mugabo yamwishe akoresheje icyuma amukata umuhogo anamutera icyuma mu mutwe nyuma ahita atoroka.

CIP Gahonzire yavuze ko ukekwa yahise atangira gushakishwa atabwa muri yombi ku itariki 8 Kamena 2025 ku mupaka wa Gatuna agerageza gutorokera muri Uganda.

Ati “Abapolisi bacu bakora ku mipaka turakorana cyane ku cyaha gikomeye nka kiriya kuko tuba dukeka ko uwo muntu ashobora gutoroka. Yagerageje guca ku mupaka wa Gatuna afatwa n’abapolosi bahakorera.”

CIP Gahonzire yongeyeho ko akimara gufatwa yahise agarurwa i Kigali ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Masaka ndetse yamaze gukorerwa dosiye.

Uyu mugabo akimara gufatwa yemeye ko ari we wishe umugore we.

CIP Gahonzire yasabye abantu kwirinda amakimbirane ageza aho umuntu yica undi bapfa amafaranga ndetse abibutsa ko ababikora ntaho bashobora guhungira ubutabera muri iki guihugu.

Ingingo ya 107 y’Igitabo giteganya ibyaha n’ibihano ivuga ko umuntu wica undi abishaka aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Previous Post

Ikipe y’igihugu ya Algérie yatsinze amavubi ibitego 2-0

Next Post

Ruhango: Ambulance yarigiye gutwara abantu bakomerekeye mu mpanuka yagonze umwana w’imyaka 8 ahita yitaba Imana

Next Post
Ruhango: Ambulance yarigiye gutwara abantu bakomerekeye mu mpanuka yagonze umwana w’imyaka 8 ahita yitaba Imana

Ruhango: Ambulance yarigiye gutwara abantu bakomerekeye mu mpanuka yagonze umwana w'imyaka 8 ahita yitaba Imana

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved