• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Nyagatare: Umugabo yishe umugore we n’abana be babiri ahita yiyahura

OMEGA BOY by OMEGA BOY
June 9, 2025
in Amakuru
0
Nyagatare: Umugabo yishe umugore we n’abana be babiri ahita yiyahura
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umugabo w’imyaka 65 wari utuye mu Karere ka Nyagatare, yishe umugore we n’abana babo babiri, arangije ariyahura.

Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 9 Kamena 2025, mu Mudugudu wa Kakagaju mu Kagari ka Karambo mu Murenge wa Kiyombe.

Related posts

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

March 17, 2026
Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026

Mu bishwe harimo umugore wari ufite imyaka 51 witwaga Musabyimana Vivinne, umwana w’imyaka 19 witwaga Maniriho Gilbert na Tuyishimire Jeanne D’Arc wari ufite imyaka 12.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiyombe, Akwasibwe Eric, yavuze ko “Umugabo ari we nyir’urugo yishe umugore we n’abana babo babiri, umwana umwe ntabwo yari akiga undi yigaga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza. Amakuru twamenye ni uko umugore yanze ko baryamana, amaze kubica yahise yimanika mu mugozi.’’

Gitifu Akwasibwe yakomeje avuga ko bari basanzwe bafitanye amakimbirane ngo kugera aho umugore yanga ko baryamana hari byinshi batumvikanagaho.

Ati “Abaturage twabasabye kujya batangira amakuru ku gihe ndetse imiryango babona ibanye nabi bakabitubwira kugira ngo tuyiganirize hakiri kare, ntabwo ibintu bikwiriye kugera aho abantu bicana kubera ko hari ibyo batumvikanye, ubuyobozi turahari ngo tubafashe, umuntu ashobora kubwira Mudugudu, hari n’izindi nzego babwira kandi rwose twiteguye kubafasha.’’

Kuri ubu inzego z’umutekano zirimo RIB, Polisi n’ubuyobozi bw’Akarere bose bari ahabereye ibi byaha kugira ngo hakorwe iperereza.

Previous Post

RBC yatangaje ko icyorezo cya Covid-19 cyongeye kugaragara mu Rwanda

Next Post

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 09 Kamena 2025

Next Post
Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 09 Kamena 2025

Itangazo ry'Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 09 Kamena 2025

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved