• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Muhanga: Umuturage arashinja Gitifu w’Akagali gufatanya na Mutekano kumukubita bakamugira intere

OMEGA BOY by OMEGA BOY
June 9, 2025
in Amakuru
0
Muhanga: Umuturage arashinja Gitifu w’Akagali gufatanya na Mutekano kumukubita bakamugira intere
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Yamfashije Renatha arashinja Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari atuyemo n’Ushinzwe umutekano ku mukubitira mu Kagari, bakamusiga ari intere.

Yamfashije Renatha atuye mu Mudugudu wa Cyibumba, Akagari ka Sholi, Umurenge wa Cyeza, Akarere ka Muhanga.

Related posts

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

March 17, 2026
Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026

Yamfashije avuga ko Mudugudu yinjiye iwe mu rugo ari kumwe n’undi mugabo, bamubwira ko baje gusaka iwe mu rugo kubera ko hari ibitoki by’umuturage bakeka ko yibye.

Yamfashije avuga ko yabemereye ko ibitoki afite yabiguze n’abantu azi arabababwira.

Avuga ko banze kubyemera ahubwo bakomeza kumuhatira gushinja undi mubyeyi witwa Nyampinga Thèrese ko ariwe umutuma.

Ati”Bahise bamfata, banjyana ku Kagari mpasanga Gitifu n’Ushinzwe Umutekano barampondagura.”

Uyu muturage avuga ko yakubiswe Inkoni ku kibuno, ku maguru ndetse n’inshyi mu matwi, bukeye bwaho bamushyikiriza Polisi.

Ati”Bangejeje kuri Polisi naharaye ijoro rimwe sinigeze ngoheka kubera ibyo bisebe.”

Yamfashije avuga ko Umupolisi yumvishe ataka aza kureba uko amerewe asanga ababaye cyane ahita amwohereza ku Bitaro i Kabgayi ngo abanze yivuze.

Gitifu w’Akagari ka Sholi Niyibizi Sylvain ahakana ibyo uyu mubyeyi amushinja, akavuga ko atigeze amukubita kuko atazi abamukubise.

Ati”Cyakora icyo abo bantu basanze iwe n’ibitoki 20 niwe wabisohoye mu nzu bamuzana ku Kagari”

Gitifu Niyibizi avuga ko yategetse ko bamuzana ku Kagari ku mpamvu yo kumucungira umutekano kubera ko yabonaga ba nyir’ibyo bitoki bashobora kumugirira nabi.

Avuga ko uyu muturage bashinja ubujura yagejejwe ku Kagari we yagiye yasigaranye na Mutekano.

Gitifu Niyibizi avuga ko akeka ko abamukubise ari abandi bantu atazi.

Niyonshuti Albert Ushinzwe Umutekano mu Kagari ka Sholi yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko yemera ko yamujyanye ku biro by’Akagari abisabwe na Gitifu ahamugejeje, amukingirana mu cyumba asigira umuturage ifunguzo.

Ati”Nasanze Gitifu yahavuye musiga ku Kagari nsubira mu rugo ntabwo nigeze mukubita.”

Gusa nubwo aba bakozi b’Akagari ka Sholi bahakana ko batigeze bakubita uyu mubyeyi, Amafoto yatanzwe n’Umuntu utashatse ko amazina ye atangazwa, agaragaza ibikomere uyu mubyeyi afite ku gice cyimwe cy’umubiri we .

Cyakora bamwe mu baturage bo muri uyu Mudugudu bahamya ko Yamfashije Renatha atigeze akubitirwa muri uyu Mudugudu.

Yamfashije avuga ko ubujura ashinjwa atabwemera kuko abo baguze ibitoki bahari kandi yabavuze ariko ntibakurikiranwa.

Previous Post

Kazungu Denis wahamijwe ibyaha 10 agiye gusubira mu Rukiko

Next Post

RBC yatangaje ko icyorezo cya Covid-19 cyongeye kugaragara mu Rwanda

Next Post
RBC yatangaje ko icyorezo cya Covid-19 cyongeye kugaragara mu Rwanda

RBC yatangaje ko icyorezo cya Covid-19 cyongeye kugaragara mu Rwanda

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved