• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Edgar Chagwa Lungu wayoboye Zambia kuva muri 2015 kugeza muri 2021 yitabye Imana

OMEGA BOY by OMEGA BOY
June 5, 2025
in Amakuru
0
Edgar Chagwa Lungu wayoboye Zambia kuva muri 2015 kugeza muri 2021 yitabye Imana
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Edgar Chagwa Lungu wayoboye Zambia kuva muri Mutarama 2015 kugeza muri Kanama 2021 yitabye Imana kuri uyu wa 5 Kamena 2025 ubwo yari mu bitaro muri Afurika y’Epfo.

Umukobwa wa Lungu unasanzwe ari umudepite, Tasila Lungu Mwansa, yemeje ko umubyeyi we yapfiriye mu bitaro Medforum Clinic mu gitondo cy’uyu munsi, aho yahabwaga ubuvuzi bwihariye.

Related posts

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

March 17, 2026
Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026

Tasila yagize ati “Banya-Zambia, dushenguwe no kubatangariza urupfu rwa Nyakubahwa Edgar Chagwa Lungu. Yatabarutse muri iki gitondo muri Medforum Clinic muri Afurika y’Epfo.”

Ishyaka rye, Patriotic Front, na ryo ryemeje urupfu rwa Lungu, gusa impande zombi ntizatangaje indwara yamwishe.

Lungu yavuye ku buyobozi bwa Zambia ubwo yatsindwaga na Hakainde Hichilema mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu 2021.

Nyuma yo gutsindwa amatora, Lungu yafashe icyemezo cyo gusezera muri politiki, gusa ayisubiramo mu 2023, ateguza ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2026 nk’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi.

Uretse kuba Perezida, Lungu yanabaye umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Zambia ndetse na Minisitiri w’Ingabo kuva mu 2013 kugeza muri Mutarama 2015.

Previous Post

RDC: Nta musirikare wemerewe kubyara ataramara imyaka 7 mu kazi

Next Post

Argentine: Umukinnyi yapfiriye mu kibuga

Next Post
Argentine: Umukinnyi yapfiriye mu kibuga

Argentine: Umukinnyi yapfiriye mu kibuga

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved