• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Rwamagana: Gitifu w’Umurenge yafatiwe mu kabari yasinze, ahita asezera

OMEGA BOY by OMEGA BOY
June 3, 2025
in Amakuru
0
Rwamagana: Gitifu w’Umurenge yafatiwe mu kabari yasinze, ahita asezera
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzige, Niyomwungeri Richard, yanditse ibaruwa asezera mu kazi, nyuma yo gufatirwa mu kabari yasinze agashyamirana n’abo mu nzego z’umutekano.

Iyi baruwa yayanditse mu ntangiriro z’iki cyumweru nyuma yo kugaragara yasinze anashwana n’abo mu nzego z’umutekano bari bamusanze mu kabari.

Related posts

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

March 17, 2026
Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yemeye ko koko uyu muyobozi yasezeye mu kazi, ariko yirinda kugira ibindi byinshi avuga.

Yagize ati “Yego, yasezeye. Ndumva ari ibisanzwe gusezera mu kazi.’’

Umunyamakuru yakomeje abaza uyu muyobozi icyatumye abasezera, avuga ko impamvu yanditse zitajya hanze kuko binyuranyije n’amategeko agenga umurimo ngo kereka ariwe ubyitangarije.

Ati “Gusa ibyo yatwandikiye ngo ni impamvu zo kuba hafi y’umuryango we no kuwitaho.’’

Amakuru yizewe agera ku IGIHE yemeza ko mu mpera z’icyumweru gishize, uyu Munyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, yafatiwe mu kabari yasinze, aza no kugirana ubwumvikane buke n’abo mu nzego z’umutekano.

Uwatanze amakuru yagize ati “Kuwa Gatandatu nijoro inzego z’umutekano zagiye gufunga akabari, we yari ari kunywera mu kandi byegeranye yasinze. Ni uko arasohoka aserera nabo abaturage barahurura, kandi yari akwiriye kuba intangarugero nk’umuyobozi wahayoboraga.’’

Uyu muyobozi ngo yakuwe aho nta nkuru kuko yari yasinze mu buryo bugaragarira buri muturage wese wari uri aho ngaho.

Uyu mugabo yari amaze igihe kinini mu nzego z’ibanze, aho yabanje kuba umuyobozi ushinzwe Imiyoborere myiza mu karere, ahava ajya kuba Umunyambanga Nshingwabikorwa mu mirenge itandukanye.

Previous Post

Kenny Sol yamaze gusezera muri 1:55AM

Next Post

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatanze ikiruhuko kuwa Gatanu tariki ya 6 Kamena 2025

Next Post
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatanze ikiruhuko kuwa Gatanu tariki ya 6 Kamena 2025

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatanze ikiruhuko kuwa Gatanu tariki ya 6 Kamena 2025

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved