• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Kamonyi: Umusaza yatahanye indaya imupfiraho

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 30, 2025
in Amakuru
0
Kamonyi: Umusaza yatahanye indaya imupfiraho
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Semivumbi Abdoul w’imyaka 62 wari ucumbitse mu Karere ka Kamonyi, yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore wakoraga uburaya, kuko yapfiriye iwe ubwo yari ahamucyuye.

Uyu musaza wari ucumbitse mu Murenge wa Rugarika, Akagari ka Kigese, mu Mudugudu wa Bikamba, yagiye gutabaza ubuyobozi bw’umudugudu yari atuyemo, ku wa 28 Gicurasi 2025 ahagana saa Moya z’ijoro, avuga ko yahuriye n’umuntu w’umugore mu kabari, akamuzana iwe ngo bararane, maze yamugeza mu nzu agahita yikubita ahita hasi ashiramo umwuka.

Related posts

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

March 17, 2026
Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026

Ubuyobozi bw’umudugudu bwihutiye kugera iwe, busanga koko uwo mugore yapfuye, umutwe we uri ku buriri, na ho ikindi gice kiri hasi.

Abavuganye n’itangazamukuru, batangaje ko uwo musaza yavuze ko uyu nyakwigendera akigera mu rugo, yafashwe n’uburwayi bumeze nk’igicuri, yitura hasi ahita apfa.

Bavuga ko nyakwigendera yapfuye bataragera ku ngingo yo kuryamana, ariko ababibonye basanze yari asigaranye imyenda y’imbere gusa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarika, Nkurunziza Jean de Dieu, yatangaje ko inzego z’umutekano zatangiye iperereza ngo hamenyekane icyishe uyu mugore.

Ati “Icyahise gikorwa ni uguhita bajyana umuntu gusuzumwa, turategereje ngo tumenye icyo iperereza rizatwereka.”

Kugeza ubu, uyu Semivumbi yahise atabwa muri yombi, mu gihe iperereza rigikomeje.

Previous Post

Agakiriro ka Gisozi kafashwe n’inkongi y’umuriro

Next Post

RDC: Minisitiri uherutse kunyereza Miliyoni 19$ zo kubaka gereza arakekwaho ibindi byaha

Next Post
RDC: Minisitiri uherutse kunyereza Miliyoni 19$ zo kubaka gereza arakekwaho ibindi byaha

RDC: Minisitiri uherutse kunyereza Miliyoni 19$ zo kubaka gereza arakekwaho ibindi byaha

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved