Umusifuzi Ngaboyisonga Patrick yongeye kuba inkuru ishyirwa ku mitwe y’ibinyamakuru byinshi nyuma yaho mu ijoro ryatambutse yagaragaye kuri Stade Amahoro yambaye imyenda irimo amabara ya APR FC.
Nta cyumweru cyari gishize uyu musifuzi asifuye umukino Rayon Sports yatsinzwemo na Bugesera FC bigateza impaka ndetse n’imvururu nyinshi aho abafana ba Murera bamushinjaga kubogama mu misifuriure ye.
Ngaboyisonga yagaragaye kuri Stade Amahoro mu ijoro ryakeye aho yari mu bihumbi byabafana ba APR FC bari baje gushyigikira ikipe yabo ku mukino wa nyuma wa shampiyona 2024/2025 ukaba ari umukino APR FC yatsinze yihanije bikomeye ikipe ya MUSANZE FC ibitego 3-1 Byose byatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco.
Mu mashusho yakomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye yerekana uyu musifuzi Ngaboyisonga Patrick yicaye muri Stade Amahoro aho yari yambaye umupira w’umweru urimo imirongo miremire ihagaze y’umukara akaba agaragara mu mashusho arimo aganira n’undi musore aho bombi bari bicaye mu myanya ya biyubashye muri Stade Amahoro.
Mu bitekerezo byagiye bitangwa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bavuze ko ari ibara uyu musifuzi yakoze abandi bavuga ko hirya y’ubuzima bwa ruhago na we ari umuntu ashobora kugira ikipe ashyigikira cyangwa se akaba yaza kureba umupira nk’undi mukunzi wawo wese.





