• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Kenya: Umudepite afunzwe azira gucura dipolome

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 28, 2025
in Amakuru
0
Kenya: Umudepite afunzwe azira gucura dipolome
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Depite George Sunkuyia uhagarariye agace k’Uburegerazuba bwa Kajiado mu Nteko Ishingamategeko ya Kenya yatawe muri yombi ashinjwa gukoresha impamyabumenyi ‘Dipolome’ y’impimbano.

Uyu mudepite wo mu Ishyaka rya United Alliance (UDA) riri ku butegetsi yatawe muri yombi ku wa Kabiri tariki ya 27 Gicurasi 2025.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Mu byo ashinjwa harimo kwigana impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye, akaba yarayicurishije ngo yerekane ko yashoje amashuri yisumbuye kandi atarayarangije.

Bivugwa ko Depite George Sunkuyia iyo mpamyabumenyi yayicurishije, mu 2012 ayijyana muri Kaminuza ya Jomo Kenyatta ajya kwiga Kaminuza ‘abeshya ko yarangije amashuri yisumbuye afite amanota ari mu cyiciro cya C+.

Uyu yinjiye mu Nteko Ishingamategeko ya Kenya mu 2017 ku itike y’ishyaka rya Jubilee, nyuma arongera aratorwa mu matora rusange ya 2022 binyuze mu ishyaka rya United Democratic Alliance (UDA), riri ku butegetsi ubu.

Depite Sunkuyia si we wa mbere uketsweho impamyavushobozi z’impimbano kuko mu kwezi kwa Gashyantare 2025, Depite George Koimburi nawe yarezwe kwigana impamyabumenyi zagaragaza ko yarangije kwiga Kaminuza.

Byaramuhamye nyuma arekurwa atanze ingwate yarenga ibihumbi 200 by’Amashilingi ya Kenya.

Previous Post

Rutsiro: Umugabo yagwiriwe n’ibuye ahita apfa

Next Post

USA: Indege yakubiswe n’inkuba

Next Post
USA: Indege yakubiswe n’inkuba

USA: Indege yakubiswe n'inkuba

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved