• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Gicumbi: Abanyeshuri bategetswe na mwarimu wabo gukubita umunyeshuri waruje kurya atize baramwica

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 27, 2025
in Amakuru
0
Gicumbi: Abanyeshuri bategetswe na mwarimu wabo gukubita umunyeshuri waruje kurya atize baramwica
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mu Karere ka Gicumbi umwarimukazi aravugwaho gutegeka abanyeshuri gukubita mugenzi wabo bamuziza ifunguro, bimuviramo gupfa.

Amakuru avuga ko byabereye mu Murenge wa Miyove, akagari ka Gakenke, umudugudu wa Museke ku ishuri ryitwa GS. Rumuri.

Related posts

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026
Abasirikare b’u Rwanda boherejwe muri Jamaica batangiye imirimo yo gusana ibyangiritse -Amafoto

Abasirikare ba RDF bari bari muri Jamaica batashye

March 16, 2026

Umwarimukazi witwa Nibagwire Caline w’imyaka 35 y’amavuko ngo ni we wategetse abanyeshuri batandatu bari mu kigero cy’imyaka 14 na 15 gukubita mugenzi wabo biza kumuviramo gupfa.

Inzego z’umutekano zirimo Police, RIB, ingabo na DASSO bageze kuri GS. Rumuri bahasanga uwitwa Muhikuzo Samson w’imyaka 39 y’amavuko, akaba ari umuyobozi ushinzwe amasomo (DOS), yavuze ko nyakwigendera yakubitiwe mu ishuri n’abanyeshuri kubera ko “yari aje kurya kandi atize.”

Yavuze ko abanyeshyuri bavuga ko bahawe amabwiriza yo kugukubita mugenzi wabo n’umwarimu wabo witwa Nibagwire Caline.

Bariya banyeshuri bakubise mugenzi wabo imigeri n’inshyi ariko ngo aza kubacika ariruka agwa mu muferege ufata amazi ava ku mashuri ufite ubureburebure bwa metero 1.5 bw’ubujyakuzimu.

Uwitwa Sindikubwabo w’imyaka 29 y’amavuko ni we wagiye kwa muganga afashe nyakwigendera kuri moto, yavuze ko bamutegeye moto yapfuye nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Miyove witwa Twagira Dan, yavuze ko yahageze yapfuye.

Umurambo ntabikomere ufite bigaragara, ngo ufite udusharure mu gatuza bikekwa ko yakubise agatuza hasi arimo ahunga abanyeshuri bamukubitaga.

Abanyeshuri bakekwaho biriya amakuru avuga ko bajyanywe gufungirwa kuri Police station ya Byumba, ndetse n’umurezi wabo watanze amabwiriza yo kumukubita.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Byumba, uzajyanwa Kacyiru gukorerwa isuzumwa.

Previous Post

Nyanza: Umuyobozi ushinzwe amasomo muri G.S Mututu arashinjwa kuza mu kazi yasinze we akavuga ko Deregiteri amugendaho

Next Post

Ruhango: Umugeni yasanzwe mu buriri yapfuye

Next Post
Ruhango: Umugeni yasanzwe mu buriri yapfuye

Ruhango: Umugeni yasanzwe mu buriri yapfuye

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved