• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Kirehe: Abayobozi b’ishuri bafunzwe bazira kwaka ruswa abanyeshuri

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 26, 2025
in Amakuru
1
Nyanza: Umukozi ukora mu Karere arafunzwe
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Abakozi babiri bo mu kigo APENA Technical Secondary School (TSS) batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo kwakira indonke z’abanyeshuri ngo babakurireho ibihano babaga babafatiye.

Aba batawe muri yombi tariki 23-25 Gicurasi 2025 barimo umukozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri b’abahungu (animateur) witwa Habimana Jean Claude n’umuyobozi ushinzwe imyitwarire witwa Ndayambaje Alphonse.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemeje ko aba bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke.

Ati “Mu bihe bitandukanye guhera muri Nzeri 2024 kugeza muri Gicurasi 2025 bagiye baka bakanakira indonke y’amafaranga iturutse mu banyeshuri kugira ngo babakurireho ibihano babaga barabahaye.”

Abakurikiranywe bivugwa ko bahawe n’abanyeshuri arenga ibihumbi 600 Frw, ibyaha bivugwa ko byabereye mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Nasho, Akagari ka Rubirizi mu Mudugudu wa Mulindi, aho iryo shuri riherereye.

Abafashwe kugeza ubu bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Nasho mu gihe dosiye iri gutunganywa kugira ngo yohererezwe mu Bushinjacyaha.

Gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke ni icyaha giteganywa n’ingingo ya kane y’itegeko nimero 54/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Uhamijwe n’Urukiko iki cyaha, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’ihazabu yikubye inshuro ziri hagatu y’eshatu n’eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Mu butumwa Dr. Murangira yageneye Abanyarwanda, yavuze ko RIB yibutsa abantu bose ko itazihanganira uwi ariwe wese ukora icyaha nkiki cyo gusaba no kwakira indonke yitwaje akazi akora inibutsa abantu ko ari icyaha gihanwa n’amategeko

Previous Post

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 26 Gicurasi 2025

Next Post

Nyanza: Umugore yataye uruhinja mu rugo rw’umusaza w’imyaka 85

Next Post
Nyanza: Umugore yataye uruhinja mu rugo rw’umusaza w’imyaka 85

Nyanza: Umugore yataye uruhinja mu rugo rw'umusaza w'imyaka 85

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved