Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwasubitse iburanisha ry’urubanza ruregwamo Sezisoni Manzi Davis n’umugore we Akaliza Sophie baregwa ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Ni ibyaha bishingiye ku kuriganya abantu barenga 500 amafaranga arenga miliyari 13 Frw, binyuze mu kigo gitanga serivisi z’ivunjisha rikorerwa kuri internet cya ’Billion Traders FX’.
Urubanza mu mizi rwagombaga kuburanwa uyu munsi, ku wa 26 Gicurasi 2025 ariko Urukiko rurusubika kubera ko umucamanza wari waratangiye kuruburanisha yimuriwe mu Rukiko Rukuru.
Mu gihe hagishakishwa undi mucamanza uzakomeza kuruburanisha, Urukiko rwategetse ko rusubikwa rukazasubukurwa ku wa 10 Kamena 2025.
Uru rubanza mu mizi, rwagombaga gutangira kuburanishwa ku wa 13 Gashyantare 2025, rwimurirwa tariki ya 14 Mata kubera ibirego bishya by’abaregera indishyi byari byashyizwe muri dosiye.
Icyo gihe na bwo rwarasubitswe ku busabe bwa Akaliza Sophie wari ufite impamvu z’uburwayi.
Ubushinjacyaha burega Manzi Sezisoni ibyaha bitatu birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kuvunja amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko n’iyezandonke.
Manzi Sezisoni yemeraga ko abamurega yabishyura binyuze mu bwumvikane ndetse n’abaregera indishyi yari yagaragaje ko hari intambwe nziza yari imaze guterwa yo kuba bakemura ikibazo mu bwumvikane.
Urubanza mu mizi ni rwo ruzagena uko ibintu bizagenda. Muri rwo hazatangwa icyifuzo cy’Ubushinjacyaha ndetse n’abaregwa biregure ku byo bakurikiranyweho.
Manzi yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB ku wa 30 Nyakanga 2024 kuva ubwo akurikiranwa afunzwe.




