Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye mu Rwanda intambara yarose, aho umukobwa witwa Bizimana Pamella [Innocente] umaze kumenyekana muri filime zirimo ‘Bamenya’, ari gushinja Clapton Kibonge na AB Godwin kumutwarira umushinga wa filime, mu gihe bo bakabihakana bavuga ko ari kubasebya akwiriye gusaba imbabazi mu maguru mashya.
Uyu mukobwa yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’uwitwa Godfather ku rubuga rwa X, aho avuga ko Clapton na AB Godwin bamwibye umushinga nyuma yo kuwumenya.
Yavuze ko AB Godwin bakoranye umushinga wa filime ariko uyu mukobwa akavuga ko igihe cyo gukora ‘edit’ cyageze uyu musore akanga kuwumuha ahubwo agatangira kumutinza ari kuwigana.
Ngo ku wa Kane w’iki Cyumweru tariki 22 Gicurasi 2025, ni bwo Innocente yatangiye kwiyumvamo ko umushinga we waba waribwe.
Ati “Nkunda kurota inzozi nkazikabya! Ku wa Kane w’iki Cyumweru, ni bwo AB Godwin na Kibonge batangarije ababakurikira ko hari umushinga wa filime bagiye gushyira hanze […] hari ukuntu ubona ikintu umutima ugahita utera. Nabaye nkibona ubwo butumwa bashyize ku mbuga nkoranyambaga, umutima uhita umbwira uti iyi filime ni iyawe.”
Akomeza avuga ko yaje kubaza umwe mu bantu bari bahari igihe Clapton Kibonge na AB Godwin, bafataga amashusho y’iyo filime yabo nshya bise ‘Deceiver’ akamubwira ko isa neza neza n’iyo yari yakorewe na AB Godwin.
Ati “Uwo muntu yararangije aranyibwirira ati ‘Kibonge’ yari yicaye ahantu ari kumwe na AB Godwin bagatekereza filime yo kwandika, bikaza kurangira bagendeye ku yanjye. Nahise mpamagara AB Godwin nshaka kumusaba ko bakora ibintu byabo bakareka ibyanjye, aranyihorera.”
Yavuze ko filime ye bagiye bamukerereza ngo itajya hanze mu gihe bari bari gukora indi imeze nkayo. Agaragaza ko yamaze kwitabaza RIB.
Ati “Barantindije, kugira ngo filime yanjye bazayimpe nyuma, Abanyarwanda baze banyanjame bavuge ngo narashishuye. Icyo nakoze ni ukubanza kubibwira abantu mbere yo kujya kuri RIB, muri ibyo byose umuntu wanyandikiye ni Kibonge. AB Godwin we yatangiye guhamagara inshuti zanjye.”
AB Godwin ntabwo ahakana cyangwa ngo yemere ko yaba yaratwaye filime ya Innocente, ahubwo yanditse asaba uyu mukobwa gusaba imbabazi, yaba kuzimusaba ubwe ndetse no kuzisaba Clapton Kibonge.
Ati “ Wa kana we urahubuka kandi burya iyihuse yabyaye ibihumye, ibi bintu winjiyemo uhubagurika gutya urabona uzabishobora, andikira Clapton Kibonge umusabe imbabazi mbere umpe ‘screenshot’ nanjye uzinsabe ubundi ngukize iryo hahamuka ufite.”
Clapton Kibonge mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko bari gukoresha izina rye, kandi ibintu byose bamushinje nta na kimwe cya nacyo ahubwo ari inkuru mpimbano.
Ati “Ntabwo mbirimo barimo gukoresha izina ryanjye. Yakoresheje[Innocente] izina ryanjye mu bintu ntarimo. Namara kumenya ko yampohoteye azasabe imbabazi kuko ntabwo njya nivanga mu matiku cyangwa muma-prank.”
N’ubwo Kibonge avuga ko uyu mukobwa yaba yatangije ino nkundura mu rwego rwo kwamamaza indirimbo nshya y’umuhanzi witwa RunUp, yanagaragayemo, undi we avuga ko atari byo kuko adakunda kujya mu mikino.




