• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Rusizi: Ambulance yarigiye kuzana umurwayi yakoze impanuka

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 25, 2025
in Amakuru
0
Rusizi: Ambulance yarigiye kuzana umurwayi yakoze impanuka
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Imbangukiragutabara y’Ibitaro bya Mibilizi mu Karere ka Rusizi, yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Gicurasi, igonga umunyegare arakomereka mu gihe yihutaga ijya kureba umurwayi.

Ni impanuka yabaye ahagana saa moya, ikaba yari igiye kureba umurwayi ku Kigo Nderabuzima cya Kiyisilamu cya Bugarama, ikaba yagenderaga ku muvuduko uri hejuru nk’ujo bishimangirwa n’ababonye aho impanuka yabereye.

Related posts

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

March 17, 2026
Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026

Bivugwa ko iyo mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Kabonabose, Akagari ka Hangabashi, Umurenge wa Gitambi, aho iyo mbangukiragutabara yari itwawe na Nsengiyumva Maurice w’imyaka 35.

Muri iyi mbangukiragutabara hari harimo umuforomo witwa Ahadi Kasi Wilson wari ugiye kuzana uwo murwayi.

Umwe mu bari aho impanuka yabereye yagize ati: “Yageze hano mu Mudugudu wa Kabonabose umushoferi yihuta cyane, agonga umuturage witwa Ingabire Jean Claude wari uri ku igare ajya mu mirimo ye.”

Uwo muturage akimara kwikubita hasi yahise akomereka ndetse atangira gutaka umugongo, amaguru n’amaboko.

Yakomeje agira ati: “Imbangukiragutabara yahise yibirundura, ita umuhanda, amapine ajya hejuru, irangirika ariko ku bw’amahirwe ntibagira icyo baba.”

Umujyegare yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Mashesha, ahageze akorerwa iby’ibanze, hanafatwa icyemezo cyo kumujyana ku Bitalo bya Mibilizi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitambi Niyirora James, yavuze ko impanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi umushoferi yari afite.

Ati: “Umushoferi yafashe feri cyane biramugora, birangira ibirindutse amapine ajya hejuru ariko ku bw’amahirwe ntiyamurengana ngo ibarohe munsi y’umukingo.”

Yavuze ko ku bw’amahirwe umushoferi n’umuforomo ntacyo babaye nubwo umunyegare we bitamuhiriye agakomereka.

Ati: “Ingabire Claude wagonzwe twari twamujyanye ku Kigo Nderabuzima cya Mashesha ariko bitewe n’uko ameze yahise ajyanwa ku Bitaro bya Mibilizi. Arataka cyane umugongo n’amaguru, yanakomeretse ibiganza no mu mutwe.”

Previous Post

Australia: Arembeye mu bitaro kubera kuryamana n’abagabo 583 mu munsi umwe

Next Post

Rurageretse hagati ya Clapton Kibonge na AB Godwin n’umukobwa ubashinja kumutwara filime

Next Post
Rurageretse hagati ya Clapton Kibonge na AB Godwin n’umukobwa ubashinja kumutwara filime

Rurageretse hagati ya Clapton Kibonge na AB Godwin n’umukobwa ubashinja kumutwara filime

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved