• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Tanzania: Hafatiwe ‘diamants’ zifite agaciro ka miliyari zigiye kwambutswa mu buryo bwa magendu

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 25, 2025
in Amakuru
0
Tanzania: Hafatiwe ‘diamants’ zifite agaciro ka miliyari zigiye kwambutswa mu buryo bwa magendu
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Minisitiri ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Tanzania, Anthony Mavunde, yatangaje ko ‘diamants’ zifite agaciro ka miliyari 1,7 y’Amashilingi (arenga miliyoni 902 Frw), zafatiwe mu bucuruzi bwa magendu ku kibuga cy’indege cya Mwanza.

Aya mabuye yafashwe ku wa 18 Gicurasi 2025, ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’izindi nzego za leta nk’uko Minisitiri Anthony Mavude yabitangaje.

Related posts

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

March 17, 2026
Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026

Minisitiri Mavunde yavuze ko hari iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane uwaba ari inyuma y’ubu bucuruzi bwa magendu, ndetse ko hari umunyamahanga wafashwe.

Ati “Iperereza ririmo gukorwa ku buryo bwimbitse kugira ngo hamenyekane ababyihishe inyuma. Abantu bazagaragara bafite uruhare muri ubu bucuruzi bazaburanishwa, bazatabwa muri yombi, ibikorwa byabo bizafungwa, ndetse n’impushya zabo bazamburwe.”

Yakomeje avuga ko gucuruza amabuye y’agaciro mu buryo butemewe atari icyaha gusa, ahubwo byangiza n’ubukungu bwa leta kuko bituma hataboneka imisoro n’amahoro leta yakabaye ikoresha.

Yagaragaje ko hari ibikorwa byinshi leta ikora mu rwego rwo gushyira mu buryo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, birimo gufungura amasoko y’amabuye 43 no gushyiraho ibigo 49 bigurisha amabuye mu gihugu hose. Ibi byose bigamije gukumira ubucuruzi bwa magendu.

Ati “Nta mpamvu ihari yo gukoresha magendu. Umuntu wese uhitamo kunyuranya n’amategeko azabifungirwa, ibikorwa bye bizafungwa, kandi azahagarikwa burundu mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye”.

Minisitiri Mavunde yanavuze ko Minisiteri yashyizeho itsinda rikomeye rishinzwe gukumira magendu y’amabuye y’agaciro.

Previous Post

Nibishaka Théogène wiyita umuhanuzi yakatiwe igifungo cy’umwaka usubitse

Next Post

Australia: Arembeye mu bitaro kubera kuryamana n’abagabo 583 mu munsi umwe

Next Post
Australia: Arembeye mu bitaro kubera kuryamana n’abagabo 583 mu munsi umwe

Australia: Arembeye mu bitaro kubera kuryamana n'abagabo 583 mu munsi umwe

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved