• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Nyanza: Umusore wasambanyije umukobwa amubwira ko niyanga aramukorera nk’ibya Kazungu yatawe muri yombi

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 23, 2025
in Amakuru
0
Nyanza: Umukozi ukora mu Karere arafunzwe
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umusore wasambanyije umukobwa ku gahato amufatiyeho icyuma, amukangisha ko amukorera nk’ibyo “Kazungu wahamwe n’ibyaha by’ubwicanyi” yakoraga yatawe muri yombi.

Uyu musore atuye mu mudugudu wa Rwesero, mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Related posts

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

March 17, 2026
Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026

Ku wa Gatandatu taliki ya 17 Gicurasi 2025 ahagana i saa tatu za mu gitondo (9h00 a.m) uriya musore uri mu kigero cy’imyaka 30 bikekwa ko yari hanze y’aho yari acumbitse umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 20 amunyuraho acuruza imineke ku ibase maze amusaba ko bajyana iwe akamugurira.

Bagiye mu rugo uriya musore acumbitsemo binjira mu nzu maze, uriya musore ahita yinjira mu cyumba aza yahishe icyuma anafite undi mwenda, ahita apfuka umunwa umukobwa amufatiraho icyuma ku ijosi amubwira ngo yemere ko bakora imibonano mpuzabitsina.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide yavuze ko uriya musore yabwiye uwo mukobwa ko amutera icyuma natemera ko baryamana, maze umukobwa arataka abona umuntu yakinze yemera ko bakora imibonano mpuzabitsina.

Yagize ati “Yamubwiye kandi ko natemera ko bakora imibonano mpuzabitsina amukorera nk’ibyo Kazungu (wamenyekanye mu bwicanyi mu Rwanda no ku Isi) yakoreraga abakobwa abica.”

Gitifu Egide akomeza avuga ko uriya mukobwa ari gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato byageze saa saba (13h00) umukobwa amubwira ko ashaka kwiherera, maze agiye ahita akubita urugi asohoka avuza induru anambaye ubusa, aratabarwa abantu bamugira inama yo kujya kuri RIB gutanga ikirego, ahageze bamuha ubutabazi bw’ibanze.

Uriya musore yatawe muri yombi afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.

Amakuru avuga ko uriya musore ngo yaturutse mu mujyi wa Kigali akaba yari yarimukiye i Nyanza.

Bikekwa ko aho yaturutse nabwo yari yarakatiwe n’inkiko igifungo cy’imyaka 10 agacika nabwo azira icyaha cyo gusambanya umugore ku gahato.

Previous Post

RIB yataye muri yombi abanyamahanga batatu

Next Post

Nyamasheke: Umwarimu wari waranze gutanga indezo bamushyiriye uruhinja rw’amezi 3 aho yigisha

Next Post
Nyamasheke: Umwarimu wari waranze gutanga indezo bamushyiriye uruhinja rw’amezi 3 aho yigisha

Nyamasheke: Umwarimu wari waranze gutanga indezo bamushyiriye uruhinja rw'amezi 3 aho yigisha

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved