• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Ubushinjacyaha bwasabiye Bishop Gafaranga gufungwa by’agateganyo

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 22, 2025
in IMYIDAGADURO
0
RIB yataye muri yombi Bishop Gafaranga
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Habiyaremye Zacharie wamenyekane nka Bishop Gafaranga ukurikiranyweho ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gukubita no gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkenke uwo bashyingiranywe yahakanye ibyaha akurikiranyweho asaba imbabazi ku makosa yaba yarabayeho.

Urubanza rwa Bishop Gafaranga rwabaye kuri uyu wa 22 Gicurasi 2025, ku Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rukomereza mu muhezo.

Related posts

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

February 6, 2026
Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

February 3, 2026

Amakuru dukesha ikinyamakuru IGIHE avuga ko bitewe n’ibyaha aregwa ndetse n’impamvu zikomeye Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko bwamusabiye gufungwa by’agateganyo.

Urubanza rwabereye mu muhezo rwatangiye Saa 9:53 rupfundikirwa Saa Tanu n’iminota 10’.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko rwategeka ko Bishop Gafaranga akurikiranwa afunzwe by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza rigikomeje.

Bwagaragaje ko ari bwo buryo bwonyine bwo gutuma ibyaha akekwaho bihagarara ndetse ko hari n’impungenge ku mutekano w’uwahohotewe mu gihe yaramuka arekuwe.

Ubushinjacyaha kandi bwerekanye ibimenyetso birimo raporo y’inzego z’ibanze igaragaza ko abo bombi bagiranaga amakimbirane ndetse na raporo ya muganga igaragaza ko Murava afite ibibazo by’agahinda gakabije gaturuka ku byo akorerwa.

Bishop Gafaranga yahakanye ibyaha akurikiranyweho ariko asaba imbabazi ku makosa yaba yarabayeho mu rugo rwe.

Yashimye ko umugore we Annet Murava yamusanganye indangagaciro nziza kandi n’ubu akizimubonamo.

Yasabye ko yarekurwa by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze kuko adashobora gutoroka ubutabera.

Yemeje ko impungenge Ubushinjacyaha bufite ku mutekano w’uwahohotewe zidakwiye kuko adashobora kubagirira nabi.

Umunyamategeko we yateye utwatsi raporo zose zatanzwe n’Ubushinjacyaha ndetse agaragaza ko n’ubuhamya bwatanzwe budakwiye gushingirwaho.

Uyu munyamategeko kandi yagaragaje ko Murava yanditse ibaruwa asabira umugabo we imbabazi, yemeza ko gufungwa atari byo byakemura ikibazo.

Kuri ibyo ariko Umushinjacyaha yagaragaje ko izo mbabazi zidakwiye gushingirwaho na cyane ko nyuma yo kuzitanga Bishop Gafaranga ngo yakoresheje amagambo atari meza.

Yavuze ko kandi kuba bahakana ibyaha akurikiranyweho izo mbabazi zitakabaye zishingirwaho kandi atemera ibyo yarezwe.

Uruhande rwa Bishop Gafaranga kandi rwemeye gutanga ingwate y’umutungo ndetse agaragaza ko afite umwishingizi wemeye kumwishingira, hanashyirwamo umwirondoro we.

Bishop Gafaranga yavuze ko nubwo hari ibibazo byabayeho bishingiye ku madeni bari bafite ariko nk’umuryango bari bamaze kubiha umurongo n’uburyo bwo ku bikemura.

Ku wa 7 Gicurasi 2025 ni bwo byamenyekanye ko Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga.

Bishop Gafaranga wamenyekanye kubera ibiganiro yakunze kujya akora ku miyoboro ya YouTube, yongeye kuvugwa mu itangazamakuru mu 2023 ubwo yakoraga ubukwe n’umuhanzikazi Annette Murava kugeza ubu banafitanye umwana umwe.

Nyuma yo kwiregura ku mpande zombi Urukiko rwapfundikiye iburanisha, rukaba rugiye kwiherera no gusesengura imyiregurire yabo hakazatangazwa imyanzuro yarwo kuri icyo cyemezo.

Previous Post

Rusizi: Umwarimu arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka 15 yigishaga

Next Post

Ntibisanzwe: Injangwe yafashwe iri kwinjiza urumogi na Cocaine muri gereza

Next Post
Ntibisanzwe: Injangwe yafashwe iri kwinjiza urumogi na Cocaine muri gereza

Ntibisanzwe: Injangwe yafashwe iri kwinjiza urumogi na Cocaine muri gereza

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved