• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Rusizi: Umwarimu arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka 15 yigishaga

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 22, 2025
in Amakuru
0
Rusizi: Umwarimu arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka 15 yigishaga
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umwarimu arashakishwa n’inzego z’umutekano akekwaho gusambanya umunyeshuri yigisha w’imyaka 15.

Umwarimu wo mu mashuri abanza akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15 wiga mu mwaka wa Gatanu yigishamo agahita atoroka.

Related posts

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

U Rwanda na RDC bigiye kongera guhurira mu biganiro byo kuzahura inzira y’amahoro i Washington

March 17, 2026
Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

Ihuriro AFC/M23 ryafashe akandi gace kari hafi ya Uvira

March 17, 2026

Ni umwarimu wo mu rwunge rw’amashuri rwa Gasumo ruhererreye mu mudugudu wa Gasumo, akagari ka Rwambogo, mu murenge wa Butare, akarere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Amakuru avuga ko byabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Aya makuru kandi yahamijwe n’Umunyamabanga Nshingwabiborwa w’umurenge wa Butare, Ntawizera Jean Pierre.

Ati “Ni umwarimu w’umugabo ufite urugo, bikekwa ko ku wa Gatandatu yaba yarasambanyije umwana yigisha w’imyaka 15. Twakimenye ku Cyumweru saa tanu (11h00 a.m) twafashe umwana tumujyana kwa muganga kugira ngo batabare ubuzima bwe hakiri kare, uwo mugabo yahise atoroka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Butare, Ntawizera Jean Pierre, yavuze ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Gicurasi 2025 ku bufatanye bw’inzego zitandukanye, basuye icyo kigo cy’ishuri, bagatungurwa no gusanga hari andi makuru y’umwarimu w’umukobwa wigisha mu mashuri yisumbuye w’imyaka 22, ukekwaho kuba aryamana n’umuhungu wiga mu wa Gatanu w’amashuri yisumbuye w’imyaka 21.

Ngo bisanzwe bizwi ko hari n’ibaruwa banditse muri icyo kigo cy’ishuri babihamya, ko basanganywe.

Yakomeje avuga ko nta rwego rw’umutekano rwabafashe baracyashakishwa.

Ati “Uyu munsi ubuyobozi bw’umurenge, Polisi na DASSO twakoreye muri icyo kigo kugira ngo tuganire n’abarezi, n’abanyeshuri ku burenganzira bwabo, ibyaha n’ibihano no kubashishikariza gutanga amakuru hakiri kare.”

Mu butumwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa yageneye abaturage, ni ugutangira amakuru ku gihe, ababyeyi bakirinda kugwa mu mutego wo kugurisha ubuzima bw’abana babo, kwirinda kujya mu mishyikirano n’uwahohoteye umwana.

Yasabye abana kwirinda ababashuka no kunyurwa n’uko iwabo bari.

Ni kenshi hirya no hino humvikana inkuru z’abantu bakuze basambanyije abana, bakabatera inda zitateguwe.

Ingingo ya 4 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange igena ko umuntu wese ushyira igitsina mu gitsina cy’umwana, mu kibuno cyangwa mu kanwa aba akoze icyaha. Ivuga ko iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14 igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Previous Post

Nyabihu: Mu rugo rw’uwiyita umunyamasengesho hapfiriye umubyeyi warutwite inda y’amezi 9

Next Post

Ubushinjacyaha bwasabiye Bishop Gafaranga gufungwa by’agateganyo

Next Post
RIB yataye muri yombi Bishop Gafaranga

Ubushinjacyaha bwasabiye Bishop Gafaranga gufungwa by'agateganyo

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved