• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Rwambikanye hagati ya Mama Sava na Pasiteri Hakimu umwe ashinja undi kumwaka amashusho y’urukozasoni

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 21, 2025
in IMYIDAGADURO, IYOBOKAMANA
0
Rwambikanye hagati ya Mama Sava na Pasiteri Hakimu umwe ashinja undi kumwaka amashusho y’urukozasoni
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Intambara y’amagambo ikomeje guca ibintu hagati ya Pasiteri Hakim na Maman Sava, aho uyu mubyeyi w’abana babiri ashinja uyu mukozi w’Imana kurambika Bibiliya hasi agaha umwanya irari, nyuma yo gutinyuka kumusaba amafoto yambaye uko yavutse.

Intambara z’aba bombi zimaze kumenyerwa dore ko bari baherutse gukozanyaho mu mwaka ushize, icyo gihe bapfaga ubuhanuzi Pasiteri Hakim yari yahanuriye Maman Sava.

Related posts

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

Umukinnyi wa filime Nyambo yavuze ko bigoye kuba yabona umusore wakemera ko amubera umugore

February 6, 2026
Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

Umukinnyi wa filime wamamaye nka Samusure wari umaze igihe mu buhingiro agiye kugaruka mu Rwanda

February 3, 2026

Mu kiganiro yagiranye na Shene imwe ikotera kuri YouTube Maman Sava adaciye ku ruhande yavuze ko atishimiye ubuhanuzi bw’uyu mugabo, amusaba kubusiba ku rubuga rwa YouTube gusa undi amubera ibamba. Icyo gihe ngo ubuhanuzi yamuhaye, bwavugaga ko azabana na Papa Sava.

Nyuma gato y’uko Maman Sava abonye iby’ubwo buhanuzi, yasabye Pasiteri Hakim kubusiba kuko ’bwamugiraho ingaruka,’ undi avuga ko bazabiganiraho.

Mu gitondo cyakurikiyeho, Pasiteri Hakim ntiyatindijemo, yahise ahamagara Maman Sava kuri ’video call’, undi abyuka bwangu yambara igitenge, aranyaruka yicara mu ruganiriro, aritaba.

Pasiteri Hakim ngo yahise amubwira ko asa neza ndetse ntiyatinzamo, ahita amusaba kumwereka mu cyumba cye, icyo Maman Sava yavuze ko ’adakundamo urumuri.’ Ntibyatinze kuko yaje kumusaba kureba amabere ye, undi azabiranywa n’uburakari.

Iki cyifuzo ngo cyatangaje Maman Sava, wasobanuye uko byagenze mu kiganiro cyabereye kuri ‘Tik Tok Live’ cy’uwitwa GodFather.

Acyakira iki cyifuzo cya Pasiteri Hakim ngo yahise amubaza ati “What? Njyewe nkwereke mu cyumba cyanjye? Urashaka kureba mu cyumba cyanjye se ngo uharebe iki?”

Pasiteri Hakim yatanze ibisobanuro bififitse, Maman Sava aca amarenga y’uko uyu mugabo yanamusezeranyije ko babana, ikinyoma ngo abeshya abandi bagore. Ati “Sha cyakoze reka nkubwire Hakim, ni ukuri ku Imana yo mu Ijuru Imana izaguhana.”

Yahise amusubiza ko ibyo kuba umugabo we atari ibintu yatindaho, ati “Ese shahu umugabo wanjye wa muntu we, nanjye ko byanyiyobereye inaha, wandetse koko?”

Uyu mugore wari yarakaye yavuze ko Pasiteri Hakim “Afite ikintu kitwa ubuhehesi, njye ndabivuga mu mazina yabyo, afite ikintu kitwa ubuhehesi…kandi arabeshya shahu, uyu mugabo arabeshya… kandi si n’ubwa mbere uwo mugabo mwumvishe mu bintu byo gushaka kubona ibitsina by’abantu… sinzi umuntu wamubwiye ko ari mwiza, mumbabarire kubivuga, sinzi umuntu wamubwiye ko ari mwiza, ngo azi ko abantu bose bamushaka.”

“Nshuti yanjye, ntabwo abagore bose bagushaka, ikindi uraciriritse… mumubwire ko abagore tutamukeneye, ikindi ko yamaze kumenyekana.”

Abajijwe ku mpamvu yatumye amena aya mabanga muri ibi bihe, dore ko ibi bimaze hafi umwaka bibaye, Mama Sava yasubije ko yari yarahisemo kubigira ibanga ariko atungurwa no kumva ko Pasiteri Hakim ari kuri ‘live ya Tik Tok’ n’abandi bagore yasabye amafoto yo muri ubwo buryo.

Ati “Barampamagaye bambwira ko Pasiteri Hakim ari kuri live ngo njye kumva, mpageze nahasanze abakobwa yakoze nk’ibyo yankoze mpitamo guhita mvugisha ukuri kose.”

Gusa Pasiteri Hakim yihagazeho ibi ibirego bya Maman Sava abitera utwatsi, avuga ko ari ibinyoma.

Mu kiganiro yatanze kuri Tik Tok yagize ati “Maman Sava nta kibazo nagiranye nawe, icyo yangejejeho ntikibashe gukemuka nk’uko abishaka arakizi kandi ni icyo gusa. Icyakora ntaho gihuriye n’ubuhanuzi namuhanuriye.”

Pasiteri Hakim ahamya ko ubuhanuzi yahanuriye Maman Sava mu gihe agihumeka akwiye kubutegereza bugasohora kuko atari we ugena uko bigenda.

Ati “Nta kibazo mfitanye na Maman Sava, buriya buhanuzi nabuhanuye mu Ukuboza 2023, kandi igihe umuntu akiriho niba umuhanuriye bitarasohora narindire. Muze kureba amashusho y’icyo gihe yari yishimiye ubuhanuzi, cyangwa umbwire nguhe ibiganiro twagiranye mbere. No mu biro byanjye mfitemo camera zifata ibiganiro, nazaguha ibyo twaganiriye kuri Papa Sava ubwo yari mu biro byanjye.”

Icyakora nubwo avuga ko afite ukundi kuri kunafite ibimenyetso, Pasiteri Hakim yavuze ko atiteguye guhangana na Maman Sava cyane ko hari ibindi bintu baziranyeho bitari ubuhanuzi bityo ko adashobora kumusenya.

Previous Post

Aba-hackers binjiriye konti ya Polisi kuri X batangaza ko Perezida Samia Suluhu yitabye Imana

Next Post

Bugesera FC yatsinze Rayon Sports

Next Post
Bugesera FC yatsinze Rayon Sports

Bugesera FC yatsinze Rayon Sports

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved