• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Nyabihu: Abashumba bahaze manyinya baratemana umwe ahasiga ubuzima

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 20, 2025
in Amakuru
1
Nyabihu: Abashumba bahaze manyinya baratemana umwe ahasiga ubuzima
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Abashumba bo mu Karere ka Nyabihu batemanye biviramo umwe urupfu, batanu barafungwa.

Ibi byabereye mu Murenge wa Rambura, Akagari ka Mutaho, mu Mudugudu wa Sukiro, mu gitondo cyo ku wa Mbere, tariki 19 Gicurasi 2025.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Amakuru avuga ko Gakuru Salathiel wari ufite imyaka 23 yakorewe urugomo n’abandi bashumba, bamutemye baramukoretsa, ajyanwa kwa muganga ariko birangira ashizemo umwuka.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yavuze ko nyuma y’urupfu rwa Gakuru bahise bata muri yombi batanu bakekwaho uruhare.

Ati “Yaramukubise aramukomeretsa akoresheje umuhoro, ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Jenda ahita ashiramo umwuka, amakuru y’ibanze hakekwa ko uru rugomo rwatewe n’ubusinzi. Twahise dutangira iperereza ndetse batanu bamaze gutabwa muri yombi.”

Yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’umurenge bwahise bukoresha inama, busaba abaturage kwirinda urugomo bakajya mu mirimo ibabyarira inyungu, kuko nta cyiza kiboneka mu rugomo.

Mukandayisenga kandi yavuze ko barakomeza gushishikariza abaturage kurangwa n’imyitwarire ikwiriye, by’umwihariko abatuye mu gice cyegereye inzuri za Gishwati ari nacyo kirangwamo urugomo rukabije.

Batanu bafashwe bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu bahise bashyikirizwa Polisi Sitasiyo ya Karago.

Ni mu gihe umurambo wa nyakwigendera wo wahise ujyanwa ku bitaro gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Previous Post

Nibishaka Théogène wiyita umuhanuzi yongeye gutabwa muri yombi

Next Post

Nyanza: Abanyeshuri 16 barimo n’uwamennye telefone y’umwarimu birukanywe burundu

Next Post
Nyanza: Abanyeshuri 16 barimo n’uwamennye telefone y’umwarimu birukanywe burundu

Nyanza: Abanyeshuri 16 barimo n'uwamennye telefone y'umwarimu birukanywe burundu

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved