Hafashwe umwanzuro ko umukino wa Bugesera FC na Rayon Sports wari wahagaritswe utarangiye uzakomereza aho wari ugeze ndetse ukazakinwa nta bafana bahari.
Kuri uyu wa wa Mbere saa tanu ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, hateraniye inama ya Komisiyo ishinzwe amarushanwa yiga ku mukino wa Bugesera FC na Rayon Sports wari wahagaritswe ku munota wa 57 kubera imvururu z’abafana ba Rayon Sports bagaragazaga ko batishimiye imisifurire.

Nk’uko amakuru abivuga, hagendewe ku ngingo ya 15 y’imyitwarire ya FERWAFA, hafashwe umwanzuro ko uyu mukino uzasuhukurwa ku wa Gatanu w’iki Cyumweru saa cyenda kuri Stade y’Akarere ka Bugesera. Uyu mukino uzasubukurirwa ku munota wari ugezeho ndetse uzakinwa nta bafana bahari aho buri kipe yemerewe kuzinjiza abantu batatu ari bo Perezida w’ikipe, Visi Perezida n’Umunyamabanga.
Uyu mukino wari wahagaze Bugesera FC iyoboye n’ibitego 2-0 bya Farouk Ssentongo na Umar Abba. Kugeza ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 59 naho Bugesera FC ikaba ku mwanya wa 12 n’amanota 31.





