Hakizimana w’imyaka 34 bari bakunze kwita Tramp wakoraga akazi k’ubutandiboyi yagonzwe n’imodoka yakoragaho ubwo yarayuriye akanyerera akitura mu mapine.
Iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 15 Gicurasi 2025 ibera mu Karere ka Musanze Umurenge wa Musanze Akagali ka Kabazungu, aho umutandiboyi w’ikamyo ya Fuso yamanutse agiye kwirukana abana bari bayuriye asubiye kurira imodoka ahita anyerera yitura mu mapine
Ababonye iyi mpanuka ikimara kuba banwiye IGIKATV Ko uyu mushoferi yamugonze mu gatuza ahita asubira inyuma amugonga umutwe.
Ati” Tramp yamanutse agiye kubuza abana kurira imodoka yongeye kuyurira ahita anyerera yitura mu mapine,Hakiza(Umushoferiri) amugonga mu gatuza yongeye gusubira inyuma ahita amugonga umutwe”.
Uyu akomeza avuga ko uyu mutandoboyi yarasazwe agirana ibibazo n’umushoferi bikomotse ku businzi kuko bose bamywaga inzoga bagasinda bagatangira gutongana.
Ati” Tramp yanywaga agasinda agatangira gutongana na Hakiza,ariko na Hakiza yabaga yasinze “.
Ubwo twakoraga iyi nkuru Umurambo wa nyakwigendera wari wamaze gushyingurwa mu gihe Umushoferi we afungiye kuri Polisi ya Kinigi.
Nyakwigendera yarafite abagore babiri n’umwana umwe.




