• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home IYOBOKAMANA

RGB yasonanuye inyigisho z’ubuyobe zishinjwa Grace Room Ministries ya Pasiteri Julienne Kabanda

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 16, 2025
in IYOBOKAMANA
0
RGB yahagaritse itorero Grace Room Ministries rya Pasiteri Julienne Kabanda
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imitwe ya Politiki na Sosiyete Sivile mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Kazaire Judith, yavuze ko inyigisho zihabanye n’ibyo siyansi yemeje, nk’izo Grace Room Minisitries iherutse kwigisha aba ari iz’ubuyobe kandi zitakwihanganirwa.

Mu kiganiro na Mama Urwagasabo, Kazaire yavuze ko amashusho amaze iminsi acaracara ku mbuga nkorambaga, yerekana abayoboke ba Grace Room Ministries bavuga ko bakize SIDA, abandi bakamenya kwandika batarigeze bakandagira mu ishuri, ari inyigisho z’ubuyobe.

Related posts

“Ese aho uvuye uhunze ibibazo, aho ujya ntuzahasanga ibindi?”: Perezida Kagame yibaza impamvu abashakanye babiri bananirwa kubana bakageza aho gutandukana

“Ese aho uvuye uhunze ibibazo, aho ujya ntuzahasanga ibindi?”: Perezida Kagame yibaza impamvu abashakanye babiri bananirwa kubana bakageza aho gutandukana

February 1, 2026
Meddy wataramiye abitabiriye ‘Rwanda Convention USA’ yahishuye uko Zion Temple ya Gitwaza yamugize umuntu ukomeye

Meddy wataramiye abitabiriye ‘Rwanda Convention USA’ yahishuye uko Zion Temple ya Gitwaza yamugize umuntu ukomeye

July 7, 2025

Yagize ati “Hari ibyo twabonye ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko bakiza SIDA, twabonye abantu babitangamo ubuhamya ngo umuntu yaryamye atazi kwandika bucya abizi. Iyo bisohotse kuriya bikitirirwa umuryango, na wo ntuhaguruke ngo ubihagarike, biba biganisha ku nyigisho z’ubuyobe.”

Yakomeje avuga ko “Hari ibintu tuzi ko ari siyansi, bifite na politiki y’igihugu ibigenga bifite n’uko bisobanurwa, icyo gihe inyigisho ziza zihabanya n’ibintu siyansi yerekanye, ibintu igihugu cyemeye kikagira umurongo kibiha, biba biganisha mu nyigisho z’ubuyobe.”

Kazaire yavuze ko ikibazo atari imyizerere ahubwo ari ingaruka iyo myizerere ishobora kugira ku muturage.

Yagize ati “Bifite ingaruka nini ku myumvire y’abantu, umuntu ashobora kuvuga ngo hariya hantu baravura akareka kujya kwa muganga, iyo aretse kujya kwa muganga kandi ari ho indwara ye yagakiriye ubuzima bwe buba buri kujya mu kaga, rero mureke ajye kwa muganga, ahubwo wongereho iryo sengesho umusengere akire vuba.”

Yakomeje avuga ko zimwe mu nshingano z’imiryango imeze nka Grace Room, ari uguteza imbere umuturage haba mu myizerere ndetse no mu buzima busanzwe kandi bigendanye n’umurongo w’igihugu.

Yagize ati “Mu nshingano z’iyi miryango harimo kubaka Umunyarwanda mu buryo bwuzuye, mu buryo bw’umwuka, mu buryo bw’iterambere, mu buryo bw’icyubahiro tugomba abantu n’ikiremwamuntu.”

Kazaire Judith avuga ko iyo bitagenze uko usanga imiryango imwe yatswe ubuzima gatozi nk’uko biherutse kugendekera Grace Room Ministries.

Ku wa 10 Gicurasi 2025 ni bwo Urwego rw’lgihugu rw’lmiyoborere (RGB) rwambuye uburenganzira bwo gukora Grace Room Ministries ya Pasiteri Julienne Kabanda nyuma yo kutubahiriza ibikubiye mu itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere.

Previous Post

Rubavu: Bahangayikishijwe n’amazi ava mu kirunga yenda kubasenyera

Next Post

Kamonyi: Umugabo yishe umugore we amuteye icyuma

Next Post
Kamonyi: Umugabo yishe umugore we amuteye icyuma

Kamonyi: Umugabo yishe umugore we amuteye icyuma

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved