• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Huye: Umugabo yishe mugenzi we amuziza inzoga y’amafaranga 300

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 16, 2025
in Amakuru
2
Huye: Umugabo yishe mugenzi we amuziza inzoga y’amafaranga 300
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Mazimpaka François w’imyaka 42, wari umucuruzi w’inzoga, yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gukubita inyundo mu mutwe umuturanyi we wari n’umukiliya we, Muhaturukundo Eliab, bapfa inzoga yitwa indege igura 300 Frw yangaga kwishyura.

Byabaye mu masaha y’umugoroba ku wa 15 Gicurasi 2025, mu Mudugudu wa Gahondo, Akagari ka Sazange, mu Murenge wa Kinazi.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Ababonye iby’aya mahano, bavuze ko ubwo Muhaturukundo yari ari mu kabari ka Mazimpaka yanze kwishyura icupa rimwe ry’indege batumvikanagaho, maze bikurura imvururu barabitonganira.

Ibi byaje kuviramo Mazimpaka umujinya, ahita ajya kuzana inyundo iwe rugo kuko ari hafi y’aho, ayikubita Muhaturukundo mu mutwe aramunegekaza, ava amaraso menshi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Nkubana Vianney, yavuze ko “Yamukubise inyundo aramubabaza cyane, uwakubiswe ahita ajyanwa ku Bitaro bya Kabutare, nyuma igikomere kiramuhitana, arapfa.”

Gitifu Nkubana yakomeje avuga ko uwakoze urwo rugomo yahise atabwa muri yombi, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusatira, mu gihe iperereza rigikomeje.

Andi makuru avuga ko uyu Mazimpaka François yari amaze igihe kitanageze ku mezi atandatu ageze muri aka gace, aho yageze aturutse mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Buruhukiro, akaba kandi ngo yari amaze igihe kitari kirekire afunguwe azira ibyaha by’urugomo.

Previous Post

Gatsibo: Abantu bane bari barazengereje abaturage babiba ingurube bafashwe

Next Post

Rubavu: Bahangayikishijwe n’amazi ava mu kirunga yenda kubasenyera

Next Post
Rubavu: Bahangayikishijwe n’amazi ava mu kirunga yenda kubasenyera

Rubavu: Bahangayikishijwe n'amazi ava mu kirunga yenda kubasenyera

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved