• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Nyanza: Umugabo yishe umwana we amuciye umutwe umurambo ahita awutwika

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 14, 2025
in Amakuru
0
Nyanza: Umugabo yishe umwana we amuciye umutwe umurambo ahita awutwika
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yataye yombi umugabo w’imyaka 32 wo mu Karere ka Nyanza ukekwaho kwica umwana we w’umuhungu w’imyaka 11, aho yamujyanye kumwicira mu Karere ka Huye, agaca umutwe umurambo, ndetse akanawutwika.

Uyu mugabo yafashwe ku wa 9 Gicurasi 2025, mu Kagari ka Rwesero, Umurenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Amakuru avuga ko ku wa 5 Gicurasi 2025, uyu mwana Gisubizo, mbere yo kwicwa ngo yaturutse ku ishuri yigagaho rya GS Hanika ry’i Nyanza, ajya kureba Se mu mujyi wa Nyanza ngo amwogoshe aho yari asanzwe akorera ako kazi, maze aho kumwogosha ahubwo ngo amujyana kumwicira mu Karere ka Huye.

Nyuma yo kumwica ngo ntibyarangiriye aho, ahubwo yamuciye n’umutwe aranawutwika ariko ntiwakongoka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko uyu mugabo yahise atangira gushakishwa aho ku wa 9 Gicurasi 2025 yafatiwe mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Busasamana.

Ati ‘‘Akurikiranweho icyaha cyo kwica umwana we w’imyaka 11.’’

SP Habiyaremye yakomeje asaba abaturage bose kuzibukira ibyaha byose birimo no kuvutsa abandi ubuzima, kuko ubigerageje bitamugwa amahoro.

Previous Post

Rusizi: Abantu 14 bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka ya tagisi yarenze umuhanda

Next Post

Umukecuru yajyanywe mu nkiko azira kugaburira injangwe y’abandi

Next Post
Umukecuru yajyanywe mu nkiko azira kugaburira injangwe y’abandi

Umukecuru yajyanywe mu nkiko azira kugaburira injangwe y'abandi

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved