• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Huye: Umukobwa w’imyaka 20 yataye umwana w’imyaka 2 mu musarane wa metero 20

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 10, 2025
in Amakuru
1
Huye: Umukobwa w’imyaka 20 yataye umwana w’imyaka 2 mu musarane wa metero 20
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umukobwa w’imyaka 20 yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda akekwaho urupfu rw’umwana we w’imyaka ibiri yataye mu musarane wa metero 20, bagerageza kumutabara bagasanga yapfuye.

Byabaye ku wa 09 Gicurasi 2025, mu Murenge wa Tumba, Akagari ka Cyarwa, Umudugudu wa Kabeza, aho uyu mukobwa yakoraga akazi ko mu rugo.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Bamwe mu batuye aho byabereye, bavuze ko uyu mukobwa yari asanzwe akora akazi ko kumesera abantu mu ngo zitandukanye, ariko mu minsi mike ishize yari yarabonye akazi ko gukora mu rugo mu Mudugudu wa Kabeza.

Bavuze ko kwihekura byakomotse ku makimbirane yari amaranye iminsi hagati ye n’uwo bari barabyaranye uwo mwana we, umwana abigenderamo.

Bavuga ko ku wa 09 Gicurasi 2025 ari bwo yahengereye abo mu rugo rw’aho yakoraga badahari, agafata uwo mwana akamuta mu musarane, maze abantu bagahuruza Polisi ikamukuramo yamaze gupfa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yatangaje ko bikimenyekana, ubutabazi bwatanzwe, bakura uwo mwana mu musarane ariko basanga yamaze gupfa.

Ati “Umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, naho ukekwaho urwo rupfu yajyanywe gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma kugira ngo akurikiranwe mu mategeko.”

SP Habiyaremye yakomeje aburira abaturage, avuga ko umuntu wese utekereza kugira nabi yabireka kuko uzabikora nta kabuza hazakurikizwa icyo amategeko ateganya.

Uyu mukobwa naramuka ahamwe n’iki cyaha, azahanishwa ingingo ya 107 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha, iyo abihamijwe ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Previous Post

Rubavu: Batunguwe n’intama yabyaye abana batandatu icyarimwe

Next Post

RGB yahagaritse itorero Grace Room Ministries rya Pasiteri Julienne Kabanda

Next Post
RGB yahagaritse itorero Grace Room Ministries rya Pasiteri Julienne Kabanda

RGB yahagaritse itorero Grace Room Ministries rya Pasiteri Julienne Kabanda

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved