• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Ntazinda Erasme wari Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yafunguwe

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 9, 2025
in Amakuru
0
Uwari Meya wa Nyanza agiye kwitaba urukiko
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Ntazinda Erasme wari Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wari ukurikiranyweho icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo afungurwa.

Byashingiye ku ibaruwa yo ku wa 3 Gicurasi 2025 umugore we yandikiye Urukiko agaragaza ko ahagaritse ikirego kandi ababariye umugabo we.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ryagaragaje ko Ntazinda Erasme yatangiye gukora ibyaha by’ubushoreke no guta urugo muri Kanama 2023, aho yagiye kubana n’undi mugore nk’umugabo n’umugore.

Ibyo byatumye umugore we [w’isezerano] ashyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ikirego rutangira kugikurikirana.

Ntazinda yatawe muri yombi, ndetse dosiye ye ishyikirizwa Ubushinjacyaha na bwo buyiregera Urukiko.

Ikirego kikimara kugera mu Rukiko, umugore wa Ntazinda yemeye kwisubiraho atesha agaciro ikirego yari yatanze, ndetse ku wa 3 Gicurasi 2025 yandika urwandiko rubisaba anagaragaza ko amubabariye.

Ubushinjacyaha na bwo bwagaragaje ko nta nyungu bwaba bugifite mu gukurikira ikirego kandi uwagitanze yarasabye ko gihagarara.

Mu iburanisha ryo ku wa 6 Gashyantare 2025, Ntazinda n’umwunganizi we Me Nyangezi batanze inzitizi ishingiye ku ngingo ya 140 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Basabye Urukiko kubanza kuyisuzuma ndetse Ubushinjacyaha na bwo bushimangira ko ari uburenganzira bw’umuburanyi bityo ko Urukiko rwayisuzuma.

Urukiko rwashimangiye ko rwasanze nta mpamvu yatuma rutemera iyo nzitizi kandi uwatanze ikirego yaremeye gutanga imbabazi, rwemeza ko mu nyungu z’umuryango inzitizi yatanzwe yakiriwe.

Rwategetse ko Ntazinda Erasme ahita afungurwa icyemezo kikimara gusomwa.

Previous Post

Huye: Umugore yishe umugabo we amuziza ifu

Next Post

Urukiko rwategetse ko Turahirwa Moses afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Next Post
Turahirwa Moses agiye kugezwa imbere y’Urukiko

Urukiko rwategetse ko Turahirwa Moses afungwa iminsi 30 y'agateganyo

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved