• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home IYOBOKAMANA

Papa Leo XIV watorewe kuyobora Kiliziya Gatolika ni muntu ki?

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 9, 2025
in IYOBOKAMANA
0
Papa Leo XIV watorewe kuyobora Kiliziya Gatolika ni muntu ki?
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Umunyamerika Robert Francis Prevost ni we watorewe kuba Umushumba Mukuru mushya wa Kiliziya Gatolika ku Isi, ndetse afata izina rya Papa Leo XIV.

Ni we Munyamerika wa mbere utorewe kuyobora Kiliziya Gatolika ku Isi, akaba Papa wa 267 uyoboye Kiliziya Gatolika. Ni uwa 14 ufashe Leo nk’izina ry’ubupapa.

Related posts

“Ese aho uvuye uhunze ibibazo, aho ujya ntuzahasanga ibindi?”: Perezida Kagame yibaza impamvu abashakanye babiri bananirwa kubana bakageza aho gutandukana

“Ese aho uvuye uhunze ibibazo, aho ujya ntuzahasanga ibindi?”: Perezida Kagame yibaza impamvu abashakanye babiri bananirwa kubana bakageza aho gutandukana

February 1, 2026
Meddy wataramiye abitabiriye ‘Rwanda Convention USA’ yahishuye uko Zion Temple ya Gitwaza yamugize umuntu ukomeye

Meddy wataramiye abitabiriye ‘Rwanda Convention USA’ yahishuye uko Zion Temple ya Gitwaza yamugize umuntu ukomeye

July 7, 2025

Itorwa rya Papa mushya ryahamijwe n’umwotsi w’umweru wazamutse kuri Chapelle ya Sistine, ahaberaga iri tora kuva tariki ya 7 Gicurasi.

Yabonye amajwi ari hejuru ya 89 mu 133 y’Aba-Cardinal bitabiriye itora.

Robert Francis Prevost w’imyaka 69 yabaye cardinal mu 2023 amugizwe n’uwo asimbuye, Papa Francis, uherutse kwitaba Imana azize stroke n’indwara z’umutima.

Yavutse ku wa 14 Nzeri 1955 i Chicago muri Leta ya Illinois muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Se yitwa Louis Marius Prevost ufite inkomoko mu Butaliyani no mu Bufaransa nyina akitwa Mildred Martínez ukomoka muri Espagne.

Afite abavandimwe babiri barimo Louis Martín na John Joseph.

Mu 1977 ni bwo yinjiye mu Muryango witiriwe Mutagatifu Augustine. Mu 1981 asezerana bwa nyuma ku kwiyegurira Imana.

Ku myaka 27 Robert Francis Prevost yagiye i Roma kwiga amategeko ya kiliziya muri Kaminuza ya Angelicum.

Yabaye Padiri mu 1982, nyuma y’imyaka ibiri ahabwa impamyabumenyi y’ibyo yize mu 1984 ahita yoherezwa mu murimo w’ivugabutumwa muri Peru, igihugu yamazemo igihe kinini.

Yagarutse muri Amerika akora imirimo itandukanye. Nyuma mu 1988 yasubiye muri Peru, aho yigishaga abinjiye mu Muryango w’Aba-Augustine, abategurira kuba abapadiri no kwiyegurira Imana.

Mu 1999 Prevost yatorewe kuyobora abo muri uwo muryango muri Chicago, mu 2001 no mu 2007 atorerwa kuwuyobora ku Isi, aho yabarizwaga i Roma ahari icyicaro gikuru cyawo.

Nyuma asoje izo nshingano mu 2013 yasubiye i Chicago gutanga umusanzu we mu kuyobora mu nzego zitandukanye.

Nyuma y’umwaka umwe Papa Francis wari umaze umwaka umwe atorewe kuyobora Kiliziya Gatolika, yagize Prevost umuyobozi w’agateganyo wa Diyosezi ya Chiclayo muri Peru ndetse amugira musenyeri.

Ku wa 7 Ugushyingo 2014 ni bwo yagiye mu nshingano ku wa 12 Ukuboza Muri uwo mwaka by’agateganyo, asezeranira kuba musenyeri.

Prevost yagizwe Musenyeri wa Diyosezi ya Chiclayo byuzuye mu 2015, anahabwa inshingano zitandukanye muri Kiliziya Gatolika muri Peru, mu 2019 no mu 2020, Papa Francis amujyana i Roma mu nshingano zitandukanye.

Mu 2020 Robert Francis Prevost yatorewe kuba umuyobozi w’agateganyo wa Diyosezi ya Callao muri Peru imirimo yakoze kugeza mu 2021.

Mu 2023 Papa Francis yamugize umuyobozi w’Ibiro bya Vatican bishinzwe abepisikopi ku Isi nyuma amugira umuyobozi wa Komisiyo y’i Vatican ishinzwe Amerika y’Amajyepfo, muri uwo mwaka anagirwa cardinal.

Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Mibare yakuye Villanova University mu 1977, iy’icya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’iyobokamana yakuye mu ishuri gatolika ry’i Chicago (Catholic Theological Union in Chicago) mu 1982.

Mu 1987 Prevost yabonye impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’ubuyobozi, yakuye i Roma.

Avuga neza indimi zitandukanye nk’Icyespañol, Icyongereza, Ikilatini, Igitaliyani, Igiportugal, Igifaransa n’Ikidage.

Ni we Cardinal wa mbere ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika utorewe kuyobora Kiliziya Gatolika. Ibi byashimishije Perezida Donald Trump wagaragazaga ko yifuza kubona uwo mu gihugu cye aba Papa mushya.

Perezida Trump yagize ati “Nashimye Cardinal Robert Francis Prevost, wagizwe Papa. Ni icyubahiro kubona ko ari we Papa wa mbere w’Umunyamerika. Mbega ibyishimo, mbere icyubahiro gikomeye ku gihugu cyacu! Niteguye guhura na Papa Leon XIV. Bizaba ari ibihe by’ingenzi!”

Icyakoze, ntabwo avugwaho rumwe kuko, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The Pillar muri Nzeri 2024, Papa Leon XIV ntiyigeze akurikirana ikirego cy’abagore bashinjaga abapadiri babiri kubahohotera mu 2007.

Aba bapadiri bakoreraga muri Diyosezi ya Chiclayo muri Peru, yayobowe na Papa Leo XIV kuva mu 2014 kugeza mu 2023 ubwo yahabwaga inshingano i Roma.

Previous Post

Cardinal Robert Francis Prevost niwe wabaye Papa mushya wa Kiliziya Gatolika

Next Post

Imodoka zikoresha amashanyarazi zatangiye gukorera mu Ntara

Next Post
Imodoka zikoresha amashanyarazi zatangiye gukorera mu Ntara

Imodoka zikoresha amashanyarazi zatangiye gukorera mu Ntara

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved