• AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI
No Result
View All Result
Home Amakuru

Polisi y’ u Rwanda yasubije uwayisabye ko yamujyana mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa

OMEGA BOY by OMEGA BOY
May 8, 2025
in Amakuru
0
Polisi y’ u Rwanda yasubije uwayisabye ko yamujyana mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa
0
SHARES
FacebookTwitterWhatsapp

Uwiyita Nibisazi ku mbuga nkoranyambaga yandikiye Polisi y’u Rwanda avuga ko ibintu bitifashe neza mu mibereho ye, asaba ko yajyanwa mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa giherereye mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba kwigirayo imyuga.

Ni ubutumwa yashyize ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Gicurasi 2025.

Related posts

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

Huye: Abaturage bakurikiranyweho gutera amabuye inzego z’umutekano no gukubita gitifu agakomereka

March 17, 2026
Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

Abarwanyi 13 ba Wazalendo biciwe i Goma

March 17, 2026

Yagize ati: “Muraho Polisi, ko mbona hanze hano ubuzima bukomeye mwanyijyaniye Iwawa nkajya kwiyigira imyuga.”

Polisi ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yahise isubiza uyu musore imwereka ko hanze aha nta muteto uhari ko n’aho Iwawa asaba kujyanwa, ashobora kugerayo naho bikanga.

Icyakoze yamugiriye inama y’icyo yakora n’aho yakwerekeza kugira ngo ashobore kwiga imyuga yifuza bityo akaba ashobora guhirwa akazaba rwiyemezamirimo utanga akazi.

Yagize ati: “Ariko wareba uko ukomanga muri TVET ubundi ukazihangira imirimo, wabona ejo cyangwa ejo bundi ari wowe uzaba utanga akazi ntawamenya.”

Ikigo Ngororamuco cya Iwawa Nibisazi asaba kujyanwamo, abakijyanwamo bahabwa ubuvuzi burimo n’ubujyanye n’imiterereze, abatazi gusoma no kwandika bakabyigishwa, ndetse buri wese akigishwa umwuga ahisemo mu myuga ihigishirizwa irimo ubudozi, ubuhinzi n’ubworozi, ububaji n’ubwubatsi.

Previous Post

Rubavu: Umugabo yapfiriye muri Lodge

Next Post

Aba-Cardinal binjiye mu munsi wa kabiri w’itora rya Papa

Next Post
Aba-Cardinal binjiye mu munsi wa kabiri w’itora rya Papa

Aba-Cardinal binjiye mu munsi wa kabiri w’itora rya Papa

Please login to join discussion

POPULAR NEWS

  • REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    REB yahinduye amasaha Abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazajya batangiriraho amasomo

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • MIFOTRA: Itangazo rigenewe Abaturarwanda bose muri rusange ku minsi ine y’ikiruhuko

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Rulindo: Umupadiri yaririye Noheli muri gereza

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Karongi: Umugabo warumaze iminsi yinginga umugore we ngo batere akabariro akabyanga yiyahuye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Aya mahirwe ntagucike! Itangazo rireba abantu bose bifuza kwinjira muri RIB nk’abakozi mu myanya itandukanye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0

Follow us on social media:

  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • AKAZI
  • Amakuru
  • Imikino
  • Uburezi
  • IMYIDAGADURO
  • IYOBOKAMANA
  • UTUNTU N’UTUNDI

© 2025 All Right Reserved